Print

Kamonyi: Umusore arakekwaho kwica nyina babanaga mu nzu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 June 2017 Yasuwe: 1974

Umusore w’ imyaka 29 arakekwaho kwica nyina babanaga mu murenge wa Mugina akagari ka Nteko, umudugudu wa Ntare mu karere ka Kamonyi.

Tuyishimire Alex ngo ejo yahuye n’ umuntu amubwira ko asize arwanye na nyima uwo muntu agiye kureba asanga Mukagatare Daphrose (Nyina wa Alex) yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide yatangarije Ikinyamakuru Umuryango.rw ko uyu musore yahise aburirwa irengero ubu ngo arimo gushakishwa n’ inzego z’ umutekano.

Uyu musore ngo yari asanzwe avugwaho ibikorwa by’ ubujura bw’ imyaka y’ abaturage.

Nyakwigendera yari afite imyaka 57 y’ amavuko. Umurambo wa Mukagatare wajyanywe mu bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.

Ndayisaba yavuze ko ubuyobozi bw’ umurenge bwagiye ahabereye ubu bwicanyi, bagahumuriza abaturage arinako babasaba gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Twagiyeyo duhumuriza abaturage, tubashishikariza kujya batanga amakuru ku gihe. Igihe hari umuntu nk’ uriya wabajujubije”

Nyakwigendera Mukagatare yabana n’ umuhungu we Tuyishimire Alex ndetse n’ umwuzukuru we(umwana wa Alex).


Comments

kamariza diane 10 July 2017

nakwihanganisha uwo muryango