Print

Kicukiro : Umusaza n’ abana be bane babana mu kazu kahoze ari umusarane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 June 2017 Yasuwe: 3273

Ndaboneye Muzungu, Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 65 aratabaza ubuyobozi kubera ubuzima butaboneye abayemo bwo kuba mu kazu kahoze ari ubwiherero, kurya rimwe na rimwe nabwo agombye gusaba cyangwa agobotswe n’ abaturanyi

Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu murenge wa Masaka avuga ko umugore we yamutaye kubera ubuzima bubi abayemo.

Akazu atuyemo we n’ abana be bane bagahawe n’ umugiraneza wababonye akabagirira impuhwe.

Ndaboneye yivugira ko iyi nzu abamo yahoze ari ubwiherero. Iyo winjiye muri iyi nzu uhingukira ku buriri butanejeje, impande n’ impande ari ibikoresho birimo abajerekani adafite isuku, amajagi, n’ indobo bimwe biteretse ku ntebe za palasitiki zashaje.

Yagize ati “Iyi nzu yari toilette na dushe…. Icyo kurya ntunzwe n’ uwiteka, ndabivugira ahangaha n’ abaturage ngaba barabyumva. Uko meze ni nk’ uko nawe wangirira impuhwe urebye ukomeze ukavuga uti uriya muntu amerewe nabi reka mwoherereze icyo arya. Aka gatoki nagahawe n’ abaturanyi ejo barebye akababaro kanjye”

Mukanyarwaya Clothlide ucumbikiye uyu musaza avuga ko yamurebye akamugirira impuhwe bitewe n’ uko yabonaga atabona amafaranga yo gukodesha inzu.

Yagize ati “Nabonaga ababaye uyu musaza, nta hantu yakura amafaranga yo gukodesha inzu. Aka kazu mpitamo kuvuga ngo nibakamuhe…. Kugira ngo azabone icyo arya nyine kereka iyo agiye gusaba”

Umuturanyi wa Ndaboneye waganiriye na Contact FM dukesha iyi nkuru yavuze ko nta kuntu uyu musaza abayeho.

Ati “Turaturanye ariko ntako abayeho, ariko mwebwe ubu amaso ntabihera ntureba ahantu ari”

Uyu musaza wari warahunze mu 1959, ntatinya kuvuga ko ubuzima abayeho burutwa n’ ubwo yari abayeho mu buhungiro.

Yagize ati “Papa na Mama bahunze muri 59, nabayeho ndi impunzi ariko aho ntahukiye ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bubi birutwa n’ ubwo narimbayeho mu buhungiro”

Hari icyo asaba Leta y’ u Rwanda

“Leta yamfasha kubona aho ndambika umusaya njye n’ abana banjye, abana banjye babonye aho baba ntibabe ba mayibobo nakumva nishimye cyane.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Masaka Nduba Roger yavuze ko iki kibazo atari akizi avuga ko nk’ ubuyobozi bw’ umurenge bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo twari tuziko icyo kibazo gihari… hari uburyo buteganyijwe bwo gufasha abatishoboye tugiye kugikurikirana”

Nduba Roger avuga ko uyu musaza abonye VUP cyangwa izindi gahunda Leta y’ u Rwanda igenera abatishoboye byamufasha kwiteza imbere nk’ abandi baturage b’ umurenge wa Masaka.


Comments

kanyana Germaine 27 June 2017

Arikowowe wiyise Hene wo gahenera umugiona we, wumva H.E azamanuka agakemura ibibazo byose no mumyobo iyo aho muba mwabyihereranye! mushinzwe iki ko muba mutatanze amakuru mwebwe. Vive Kagame


ihene 26 June 2017

Iterambere. Dukomeze dutore kagame akomeze aduhe iterambere nk, iri. Mbega :Look at me....heheheheh


lg 26 June 2017

bahunze baturuka he! wasanga ibyabo bitunzwe bababandi, batwikiraga abantu ngo babigumane*


kora 26 June 2017

Ariko koko iyo umuyobizi atinyuka akavuga ngo ikibazo ntibari bakizi ubwo baba bakora iki? Kwicara muri office nicyo mushinzwe se??? Ibi nibyo HE yavugaga ejo kuri radio/tv. Nk’umunyarwanda nsabyeko umurenge ubonera uyu musaza aho kuba kandi ahabwe ubufasha muri gahunda za Leta abone ibyo kurya n’abana be!!!!