Print

Tom Close yakoze ibirori byo guha ikaze ubuheta bwe na Tricia (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 July 2017 Yasuwe: 4090

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yakoresheje ibirori byo guha ikaze ubuheta bwe n’umugore we Ange Tricia, bamaze no guha izina rya ‘Elan’ rifite igisobanuro ‘Igiti’ mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni ibirori byaranzwe no gukata umutsima muri uyu muryango.Byahurije hamwe umugore we ndetse n’umwana w’abo w’imfura Ella. Tom Close wari uteruye ubuheta bwe yasazwe n’ibyishimo nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe ku rukuta rwa instagram uyu mwana akoresha.

Tom Close yanditse agira ati :”Ikaze muhungu wanjye.” Ubwo Tom Close yari yavuze ko umugore we n’umwana we bameze neza anongeraho ko ushaka kumenya amakuru arambuye ku mwana we ashobora gusura urukuta rwa Instagram dore ko uyu mwana yahise yinjira mu bakoresha uru rubuga nka ’Elan-tclose’.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Aba bombi bari basanganywe umukobwa w’imfura bise Ineza Ella, wavutse ku wa 16 Kanama 2014.

Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba, yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011, ahabwa n’amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika uyu muhanzi wibarutse ubuheta akora, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ishami rijyanye no gutanga amaraso.

Iyi niyo foto yambere yashyizwe hanze ubwo uyu mwana yavukaga
Uyu niwo mutsima Elan yakorewe mu rwego rwo kumuha ikaze mu muryango wa Tom Close
Mushiki we, Ella yamugaragarije ibyishimo

Comments

Emmy 2 July 2017

nimwonkwe!!!


fofo 2 July 2017

Congratulation Tom na Madam. Imana ishimwe kubwo kubaha kobwa na hungu


fofo 2 July 2017

Congratulation Tom na Madam. Imana ishimwe kubwo kubaha kobwa na hungu


fofo 2 July 2017

Congratulation Tom na Madam. Imana ishimwe kubwo kubaha kobwa na hungu


2 July 2017

Imana ibahezagire.Amen


MUSABE RUTH 2 July 2017

CONG IMANA ISHIMWE IBAHAYE UMWANA WA 2. TWIFATANYIJE NAMWE GUSHIMA. MUSUBIREYO NTA MAHWA.


MUSABE RUTH 2 July 2017

CONG IMANA ISHIMWE IBAHAYE UMWANA WA 2. MUSUBIREYO NTA MAHWA.