Print

Nyuma y’imyaka irindwi, umuririmbyi Adrien Misigaro ari mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 July 2017 Yasuwe: 1061

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena uyu mwaka nibwo Adrien Misigaro yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni nyuma y’imyaka irindwi akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba atuye muri Leta ya Texas.

Adrien asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza.Yamenyakanye mu ndirimbo zatumye urwego rwe rwo gukundwa ruzamuka nka ’Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy, ’Twarahuye’, ’ Nkwite nde’ yafatanyije na The Ben n’izindi nyinshi.

Yageze mu Rwanda yakirwa n’inshuti n’abavandimwe be bari baje kumutegerereza ku kibuga cy’indege bamusanganije urugwiro ari na ko bamuha impano z’indabyo.
Uyu muhanzi wanagaragaye mu gitaramo cya Kidumu yabwiye itangazamakuru ko ashima akazi bakoze ko kumurika muzika Nyarwanda mu mahanga. Yavuze ko ashima bikomeye intambwe muzika igezeho..

Ari mu bahanzi bakomeye bazitabira igitaramo cy’itsinda rya Beauty For Ashes rigiye kumurika album ryise La Naissance kizabera muri Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 FRW na 10.000 FRW.

Nyirasenge yaje kumwakira amuzaniye impano y’akarabo
Mubyara we ukiri muto nawe yari yazanye na nyina kwakira uyu muhanzi


Yageze ku kibuga asanganirwa na Nyirarume

Photos:Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW