Print

Basketball:Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu myiteguro ikomeye yo kwerekeza mu mikino nyafurika

Yanditwe na: 1 July 2017 Yasuwe: 190

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, yatangiye umwiherero Kuri uyu wa gatanu wo kwitegura imikino Nyafurika y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017 )itegerejwe kuzabera mu birwa bya Maurice kuva tariki 13-22 Nyakanga 2017.

Nyuma yo kubona itike mu mikino y’akarere ka Garnu yabereye muri Kenya Kuva tariki ya 1 Kamena 2017 kugeza tariki ya 4 Kamena 2017, aho iyi kipe yanegukanye Igikombe,aba basore batangiye gukaza imyitozo kugira ngo bazitware neza muri iyi mikino nyafurika isigaje iminsi mike ngo itangire.

Ikipe ya Mutokambali Moise yiteguye gukora iyo bwabaga ngo iheshe ishema u Rwanda bitewe n’imyitozo ikomeye bari gukora aho bari gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi ku kibuga cyo muri Green Hills.

Andi makipe yamaze kumenyekana ko azitabira iri rushanwa ni Algeria, Angola, Misiri, Madagascar, Mali, Ibirwa bya Maurice, Mozomabique na Tuniziya.

Urutonde rw’abakinnyi 18 bahamagawe:

1.Gakuru Ndahiro
2. Inkindi Jonathan
3. Irumva Landry
4. Ishimwe Cedric
5. Kazungu Mananga Collin
6. Mudenge Rutishisha Bruce
7. Murengenzi Brown Abuyassin
8. Ndashimye Adelin
9. Ngoga Elias Ernest
10. Niyibizi Theogene
11. Nkundwa Thierry
12. Rutimirwa Yuhi Jonathan
13. Turatsinze Olivier
14. Tuyishimire Ibrahim
15. Umuhoza Jean De Dieu
16. Uwitonze Justin
17. Shumbusho Olivier
18. Rukundo Steff Mucyo