Print

Byinshi ukwiye kumenya ku mukino wa Nyuma wa FIFA Confederations Cup

Yanditwe na: 1 July 2017 Yasuwe: 497

Uyu mukino utegerejwe ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga saa tatu z’ijoro ku kibuga cya St petersbourg mu Burusiya witezwe n’abantu benshi cyane ko ikipe iheruka gutwara igikombe cy’isi izacakirana n’ikipe yatwaye igikombe gihuza ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo kizwi nka “Copa America”.

Iyi ni inshuro ya mbere aya makipe yombi ageze ku mukino wa nyuma wa FIFA Confederations Cup ndetse ni ubwa mbere ahuriye ku mukino wa nyuma w’irushanwa iryo ari ryo ryose gusa bari bahuriye mu mikino yo mu matsinda aho umukino wabahuje warangiye ari igitego 1-1 aho izatwara iki gikombe izaba igitwaye ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’Ubudage ifite abakinnyi batatu bari kurwanira igihembo cy’umukinnyi watsize ibitego byinshi muri iri rushanwa aribo Timo Werner na Leon Goretzka bamaze gutsinda ibitego 3 na Lars Stindl umaze gutsinda 2 ndetse amahirwe menshi ni uko iki gihembo gishobora gutaha ku mukinnyi w’umudage.

Ikipe ya Chile niyo imaze guhusha uburyo bwo gutsinda ibitego bwinshi kurusha Ubudage aho abakurikirana ibya ruhago bemeza ko ikipe ya Chile niramuka ibyaje umusaruro uburyo izabona muri uyu mukino izatsinda ubudage mu gihe Ubudage bukomezwa no kugira abatsinda ibitego benshi bizagora ikipe ya Chile isabwa gucunga izamu ryayo neza.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Chile : Claudio Bravo; Mauricio Isla, Gary Medel, Gonzalo Jara, Jean Beausejour; Pablo Hernandez, Marcelo Diaz, Charles Aranguiz, Arturo Vidal; Eduardo Vargas, Alexis Sanchez.

Ubudage: Marc-Andre Ter Stegen; Matthias Ginter, Antonio Rudiger, Niklas Sule; Joshua Kimmich, Sebastian Rudy, Leon Goretzka, Jonas Hector; Lars Stindl, Julian Draxler; Timo Werner