Print

“Umwana ushobora kumuzanira ibimutunga ariko yabura uburere akangirika – Minisitiri Nyirasafari

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 July 2017 Yasuwe: 441

Minisitiri w’ Uburinganire n’ iterambere ry’ Umuryango Esperance Nyirasafari yibukije ababyeyi ko inshingano zo gutanga uburere ku mwana zireba ababyeyi bombi, yongeraho ko umwana ashobora guhabwa ibimutunga ariko akangirika bitewe n’ uko yabuze uburere.

Ubu butumwa Minisitiri Nyirasafari yabutanze ubwo yaganiraga n’abagore abagore bahagarariye abandi mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Babyeyi, twite ku burere bw’abana bacu, kuko mu byo umwana akenera mu mikurire, igikomeye kuruta ni uburere. Ushobora kuzana ibimutunga (ibiribwa n’ibindi ashaka akabibona) ariko yabura uburere akangirika.”

Hari ahakigaragara ikibazo cyo kumva ko inshingano zo kurera zireba umugore gusa, ndetse ngo hakaba nubwo biviramo abana ibibazo bitandukanye.

Nyiraminani Beatrice wo mu karere ka Rusizi agira ati: “Abagabo baduharira icyo kintu kijyanye n’uburere bw’umwana, umugabo nyamugabo amenya urugo rwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari n’ubwo umugabo abona umwana ari mu ikosa cyangwa akoze ibidakwiye ukumva aravuze ngo “uyu mwana wawe wa mugore we.”

Ati “Uzarebe iyo umubyeyi w’umugabo abwiye umwana ngo sinzongere kubona ukora iki, ntabwo yongera.”

Minisitiri Nyirasafari Esperance yatangarije Umuseke mu kiganiro twagiranye ko guharira inshingano y’uburere abagore gusa bidakwiriye. Ngo uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi bagafatanya.

Ati: “Umwana ni uw’ababyeyi babiri ni uwa nyina ni uwa se. Iyo tuvuze uburere ntabwo bureba umugore gusa, burareba n’umugabo nk’uko nyine umwana aba ari uwabo bombi. Ni byiza ko bafatanya. Nta we ukwiye gusiganira uburere bw’umwana, uburere bw’umwana ntibusiganirwa.”

Minisitiri Nyirasafari avuga ko ababyeyi bagomba gutoza abana uburere bwiza na bo bababera urugero.

Ati: “Twite ku burere bw’abana bacu ariko tubabere urugero rwiza, ntabwo uzabuza umwana kujya mu kabari ari ho wibera, ariho uhora.”

Muri iki gihe ngo usanga hari abana bafite imyitwarire mibi, rimwe na rimwe inabagiraho ingaruka, barayitewe n’uko ababyeyi babahaye urugero rubi cyangwa batarabakurikiranye.

Ababyeyi usanga ngo ari bo kibazo akenshi. Minisitiri Nyirasafari ati “Turagenda tubona abana bafite imyitwarire itari myiza bigateza ibibazo. Ariko umubyeyi ni we kibazo, umubyeyi akwiriye kubyara azi neza ngo azarera umwana gute. Ababyeyi bagomba kumenya ko kurera umwana atari ukumuha ibyo kurya gusa agomba no kuganirizwa.”

Minisitiri ashishikariza abagore kwita ku burere bw’umwana kabone nubwo umugabo atamufasha, ngo agomba kubikora yitaye ko iyo umwana agaragaje ikibazo cy’uburere buke byitirirwa umubyeyi w’umugore.


Comments

MUSABE RUTH 2 July 2017

IKIBAZO AHANINI GITURUKA KUBAGABO BO BATANGA URUGERO RUBI KU BANA CYANE CYANE BABAHUNGU BAKABAREBERAHO BITYO WOWE NKUMUBYEYI WUMUGORE IBYO WUBATSE MU MWANA BIGAHORA BISENYUKA.