Morgan Heritage igizwe n’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy bageze mu Rwanda ku isaaha ya 15h30 ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Aba bombi baherutse kwegukana igihembo gikomeye cya Grammy Awards 2016 mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’.Bamenyekanye cyane mu njyana ya Reggae bakiriwe n’itsinda ryateguye iki gitaramo kizabera i Nyamata muri Hotel Golden Tullip.
Muri iki gitaramo bazaririmbamo ejo ku cyumweru bari mu bahanzi bakomeye bategerejwe. Iki gitaramo kizaririmbamo Diamond umaze kwigarurira abakunzi mu karere, hategerejwe kandi umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania.
Mu bahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo harimo Yvan Bulavan, Charly na Nina na DJ Pius.