Print

Ali kiba arashinjwa gutera inda umukobwa akamwihakana bidateye kabiri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 July 2017 Yasuwe: 2403

Ali kiba uri mu bahanzi bubashywe muri muzika y’Afurika y’Iburasirazuba arashinjwa gutera inda umukobwa ariko akihunza ishinga zo kwita ku mwana uzavuka nk’uko uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya abitangaza.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya biravuga ko, uyu muririmbyi yahuye n’uyu mukobwa ubwo yari I Mombasa yagiye gufata amashusho y’indirimbo ze. Ngo icyo gihe bahuje urugwiro ndetse bigera kure baza no kuryamana.

Nyuma y’iminsi micye, Ali Kiba yaje kuva muri Kenya yerekeza ku ivuko muri Tanzaniya akomeza ibikorwa bye by’ubushabitsi.Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamideli yabwiye itangazamakuru ko kuva icyo gihe atongeye kubonana na Ali kiba.

Ngo yakoze uko ashoboye ngo bavugane ku murongo wa Telefone ariko nti byakunze. Ikindi ngo yagiye amwandikira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ndetse WhatsApp akabona ka kamenyetso kerekana ko ubutumwa bwageze kuri Ali kiba bikarangira adasubijwe.

Uyu mukobwa uvuga ko yatewe inda na Ali kiba yavuze ko ibyo ari kuvuga ari ukuri, mu gihe Ali kiba we avuga ko uwo mukobwa atamuzi ndetse ko batigeze bahura.

Si inshuro ya mbere, Ali Kiba ashinjwa gutera inda umukobwa ukomoka I Mombasa kuko no mu myaka yatambutse umukobwa witwa Rahima Faisal yashinje uyu muhanzi kumutera inda. Byageze mu itangazamakuru, Ali kiba arabigarama birangira inda uyu mukobwa yavugaga ivuyemo kubera ibibazo by’ubuzima.


Comments

Ernest dukuze 3 July 2017

nanjye narongowe n umugabo mbere ya genocide yakorewe abatutsi ubu asigaye ari umustar abakobwa n’abagore bose nasigaye bamwirukaho arantaye kandi abo ataye basigarana agahinda kurusha ako mfite


dudu 2 July 2017

Ariko abakobwa mwabura ubwenge, ali kiba ni taper, ntacyo yakumarira, aba star ninka abateka mutwe, rwana kuriyonda uve kumunyamugi, ngo nizabagabo, azajya ahora abakosora, twabanye sinza uzamumbaze