Print

Rutsiro: Umwarimu arashinjwa kunyereza amata yagenewe abanyeshuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2017 Yasuwe: 427

Umwarimu w’imyaka 42 wigisha ku Kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kunyereza amata yagenewe abana ku ishuri.

Nk’uko Polisi ibisobanura, uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho afashe amapaki 65 y’amata akayakura mu bubiko ku ishuri akayaha abanyeshuri babiri ngo bayamujyanire mu rugo hafi ya Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Abanyeshuri babonye ko ibyo mwarimu wabo ari gukora binyuranyije n’amategeko, bafashe icyemezo cyo kujya kuri Sitasiyo ya Polisi kumurega.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yashimiye abanyeshuri baharaniye uburenganzira bwabo, bakanga no kwivanga mu bikorwa byo kunyereza ayo mata.

CIP Kanamugire yanenze imyitwarire y’uwo mwarimu kuko nk’umurezi yari akwiriye kuba intangarugero ku bo arera, nta nagire uruhare mu kubangamira gahunda ya Leta igamije guharanira imibereho myiza y’abana ku ishuri.

Gahunda y’Inkongoro y’umwana mu mashuri abanza n’ay’inshuke iri hirya no hino mu gihugu, yashyizweho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kunywa amata ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.