Print

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi bazakina na Tanzania

Yanditwe na: 3 July 2017 Yasuwe: 241

Kuri iki gicamuntsi taliki ya 03 Nyakanga nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutoranywamo abazakina umukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izaba umwaka utaha ikazabera muri Kenya.Umukino bazahura na Tanzania taliki ya 15 Nyakanga 2017.

Iyi kipe igomba gutangira gukarishya imyitozo, yagaragayemo impinduka nyinshi aho abasore bakomeye nka Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel batagaragaye kubera ko bamaze kwerekeza mu ikipe ya Singida FC yo muri Tanzania mu gihe muri uru rutonde hatagaragayemo umusore Hakizimana Muhadjiri.Umusore mushya waje muri iyi kipe ni Nshuti Innocent wo muri APR FC.

Iyi kipe igomba gutangira imyitozo aho izajya ikora inshuro ebyiri ku munsi mu gitondo na Nimugoroba.

Abakinnyi 23 bahamagawe :

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC), Kwizera Olivier (Bugesera FC).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry(Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable(Bugesera), Bishira Latif(As Kigali), Kayumba Sotel (As Kigali), Mpozembizi Mouhamed(Police FC) na Iradukunda Eric (As Kigali).

Abakina hagati: Bizimana Djihad(APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio(As Kigali), Muhire Kevin(Rayon Sports) na Niyonzima Ally(Mukura VS).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin(Police FC), Mubumbyi Barnabe(As Kigali) na Mugisha Gilbert (Pepinieres).