Print

Ngoma: Umukobwa wavanywe mu ishyamba akajyanwa mu cyumba cy’amasengesho yapfuye harakekwa amadayimoni

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 July 2017 Yasuwe: 2570

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko wamaze icyumweru mu ishyamba umuryango we n’ubuyobozi bwaramubuze, yitabye Imana kuwa Gatanu w’iki cyumweru dusoje nyuma y’uko amaze icyumweru ari mu cyumba cy’abanyamasengesho.

Nyuma yo kumara iminsi igera kuri itanu ab’iwabo batamuca iryera, yaje gusangwa mu ishyamba kuwa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2017 riherereye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo Umurenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza.

Ngo nyuma y’umunsi umwe agaruwe mu rugo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yakize. Ngo baje gutungurwa ubwo yatangiraga kuvuga ibintu bitajyanye mbese kuburyo yari afitanye imyitwarire itandukanye n’iyo bari bamuziho.

Ngo yakunze kumvikana avuga ko Ise yapfuye akanivugira ko bakurube bashize ariwe bazira ndetse n’ibindi bitandukanye ari nabyo byatumye bafata umwanzuro wo kumujyana mu cyumba cy’amasengesho ari naho yaje kugwa nyuma y’icyumweru cyose bamusengera.

Umugore ubarizwa muri uru rugo uyu mwana w’umukobwa akomokamo yavuze bakimara kumuvana mu ishyamba bamujyanye kwa muganga ariko akarushaho gukomeza kuremba.

Yagize ati :”Twahise tumujyana kwa muganga ariko nyuma y’iminsi micye twaje kumujyana mu cyumba cy’amasengesho…Twamazeyo hafi icyumweru ariko mu minsi yambere twabonaga ameze neza.”

Uyu mugore yungamo ati :”Ukuntu byaje kugenda haje ikintu mu ijoro kiramuterura kimugaruye yikubise hasi ahita abura umwuka arapfa.”

Nubwo abo mu muryango w’uyu mwana bavuga ko yishwe n’amadayimoni, ubuyobozi bw’akagari ka Bugera buvuga ko nta makuru bufite kuri iki kibazo. Ngo no kuba uyu mwana yaraguye mu cyumba cy’amasengesho ntabyo bazi.

Mukamanzi uyobora Akagari ka Bugera, yagize ati :”Mu kagari kacu ntabyumba by’amasengesho tuzi bihari ndetse nta hantu tuzi yaba yari amaze iminsi bamusengera..Ntabwo nigize mbimenya, kereka niba baramujyanye mu rundi rusengero..Njye nakomeje no kubaza amakuru y’uwo mwana..Mukuru we yamamagaye ambwira ko yapfuye ariko ntiyegeze ambwira ibijyanye n’amadayimoni.”

Uyu mwana w’umukobwa yashizemo umwuka kuwa Gatanu w’iki cyumweru.Muri iri shyamba uyu mwana w’umukobwa yarimo hasanzwemo kandi umusaza nawe wahise ujyanwa kwa muganga ariko akaza gushiramo umwuka nyuma y’iminsi micye