Print

U Rwanda rwatorewe kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 July 2017 Yasuwe: 2085

Mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa guhera ku itariki ya 27 Kamena kugeza ku wa 04 Nyakanga 2017 hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma akaba ari naho hafatiwe umwanzuro w’uko u Rwanda ruzayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu 2018.

Iyi nama ivugwaho kuba mu zikomeye kubera ingingo ziri ku murongo w’ibyigwa harimo izijyanye n’amavugurura ahambaye uyu muryango wimirije imbere mu cyerekezo kitiriwe 2063.

Tariki 30 Mutarama 2018, nibwo U Rwanda ruzatangira imirimo yarwo ku mugaragaro. Muri uyu mwaka wa 2017, uyu muryango wari uyobowe n’igihugu cya Guinea.

Bivuze ko Perezida w’u Rwanda ariwe uzahita aba umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’umwaka, asimbure Alpha Condé Perezida wa Guinea.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ashima cyane icyizere u Rwanda rwagiriwe.

Yagize ati “Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika irarangiye;mu byemezo byafashwe,u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wacu umwaka utaha.Turashimiye!”

Mu nama ya 29 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Ibihugu bya Afurika byatangiye kugaragaza ko kwigira kwayo bishoboka.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko icyo cyizere kigaragazwa no kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyaratangiye gutanga inkunga igenewe ibikorwa by’uyu muryango, akabona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko inzira yo kwigira k’uyu muryango yatangiye.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kuyobora uyu muryango kuva washingwa mu 2002. Icyo gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

Abakuru b’ibihugu bigize AU ubwo bari mu nama iheruka, ari nayo yatorewemo u Rwanda.

Comments

19 September 2017

Ntako bisa ko u RWANDA n’Umuyobozi wacu PAUL KAGAME Bafitiwe icyizere kurwego rw’isi nahandi.Imana iradukunda.


hirwa 5 July 2017

Ubu rero wa munyamakuru we wari kwandika ko u Rwanda rwatorewe kuyobora aho kwandika ko ari HEkuko dufite amatora mu kwa munani,kuko ubu uba uri kuduteza abaturwanya bakagira bati ntureba ko uzayatsinda bamuzi na mbere y’uko aba! Ndumva wahindura title kuko AU izayoborwa n’uzatsinda amatora mu kwa 8 ahagarariye u Rwanda.


niyuhire olivier 4 July 2017

Turashimye kucizere ababakuru bibihugu bagiriye u rwanda turanakeje président Paul kagame imana izomuje imbere kandi turamushigikiye


niyuhire olivier 4 July 2017

Turashimye kucizere ababakuru bibihugu bagiriye u rwanda turanakeje président Paul kagame imana izomuje imbere kandi turamushigikiye


niyuhire olivier 4 July 2017

Turashimye kucizere ababakuru bibihugu bagiriye u rwanda turanakeje président Paul kagame imana izomuje imbere kandi turamushigikiye


Muzungu Djibril 4 July 2017

Ni ibyishimo ndetse ni ibyagaciro kubona H.E Paul Kagame azayobora AU ibi biratanga ikizere ku iterambere ry’Africa kuki Iterambere America yagezeho cq auburayi bufite kuki Africa itabigeraho kandi dufite ubukungu bw’umwimerere nicyo gihe rero ngo Africa duhaguruke dukore twishimire no gukorera iwacu biduhe inyungu niyo mpamvu abayobozi nka H.E P.Kagame bakwiye kudutangiriza uru rugamba rwo kubaka AfriCa igakungahara igater’’Imbere kandi byihuse kuki ibyiza byagezweho mu Rwanda kandi mu gihe gito bitagerwaho no mu bindi bihugu bya Africa


4 July 2017

Turabyishimiye abanyarwanda .Namahanga agufitiye ikizere muzehe wacu.itariki iratinze .