Print

Perezida Bashir ushakishwa na ICC yatumiwe na mugenzi we w’u Burusiya mu nama

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 July 2017 Yasuwe: 1553

Perezida Omr Al Bashir yatumiwe mu nama idasanzwe izabera mu gihugu cy’u Burusiya mu minsi iri imbere.Ni ku ubutumirwe bwa mugenzi we uyobora igihugu cy’u Burusiya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga, Perezidansi ya Sudani yatangaje ko bakiriye ubutumire bwa Perezida Vladimiri Putin buhamagarira Perezida wa Sudani kwitabira inama.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu byavuze ko Bashir ntagisibya azitabira iyo nama.
Perezida Bashir unashakishwa cyane n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), akurikitanyweho ibyaha by’itsembabwoko n’ibyaha by’intambara mu gihugu cye, ndetse n’ibindi byibasira inyoko muntu.

U burusiya, bwakunze gutera inkunga leta ya Bashir binyuze mu muryango w’Abibumbye cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Sudani kandi itegereje ko Leta zunze ubumwe za Amerika zaca inkoni izamba ku bihano bikakaye bafatiwe birimo no guhagarikirwa inkunga mu bijyanye n’ubukungu.

Mu minsi itambutse, Bashir yari yatumiwe mu gihugu cya Arabia Saudite aho yagombaga guhura n’abandi bayobozi batandukanye mu nama yayobowe na perezida Donald Trump ariko ntiyagaragaye mu banyacyubahiro bayitabiriye.