Print

Yaguwe gitumo arimo gusambana asimbutse igorofa afatwa n’ insinga z’amashanyarazi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 4 July 2017 Yasuwe: 8253

Umukobwa wicuruza yagaragaye yitendetse ku nsinga z’amashanyarazi, amakuru akaba avuga ko yari yikanze umugore wa nyir’urugo bari baryamanye agahita aca iya hafi asimbutse mu idirishya.

Uyu mukobwa wo mu gihugu cy’ u Bushinwa wahawe izina rya Grisly. Yasimbutse mu idirishya yambaye utwenda tw’ imbere atangirwa n’insinga z’amashanyarazi. Ibi byabaye ubwo Grisly gucika umugore w’umugabo bari baryamanye. Gusa ntabwo byamuhiriye kuko n’ ubundi byarangiye amenyekanye.


Abantu benshi bari bateraniye munsi ye aho yanaganaga bafata amafoto abandi bareba uko bamukurayo gusa kubw’amahiwe bamwe babashije kumugeraho bifashishije urwego bamukurayo.

Ikinyamakuru dailymaily dukesha iyi nkuru ntabwo kigaragaza neza niba uyu mukobwa yarabayeho cyangwa niba yarapfuye. Gusa abamubonye bavuze ko yagize amahirwe kuba yatangiriwe n’ izo nsinga z’ amashyanyarazi bashimangira ko iyo asimbuka mu idirira agahita yikubita hasi yari gusandara.

Mu twenda twe dutukura, uyu mukobwa yanditse amateka adasanzwe muri kirya gihugu cy’ u Bushinwa kuko ibyo yakoze byasetsaga uyibonye wese atitaye no kuba yahasiga ubuzima, agahita yitekerereza uko yagerageje gukiza amagara ye yikanze umugore wa nyir’urugo akanyura n’ahatanyurwa atitaye ku ngaruka bishobora kumukururira.


Comments

yego 4 July 2017

ampayinka. burya indaya nihatari kbsa nirwo rupfu rwazo zogashyira