Anita Pendo, Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda akomeje kugaragaraho ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi ya vuba iri imbere yiteguye kwibaruka imfura ye.
Ni mu gihe gito gishize amakuru abaye kimomo ko Anita Pendo atwite inda yatewe n’umukunzi we w’umukinnyi witwa Ndanda Alphonse nubwo bagiye babanza kubigendera kure hatagira ugira icyo abivugaho.
Anita Pendo ari kumwe na mugenzi we bakorana muri RBA uzwi nka Tidjara Kabendera
Amakuru agera k’ Umuryango.rw aturuka ku nshuti za hafi ya Anita Pendo,ngo ni uko ubu yatangiye gucika intege,guhumeka bidasanzwe ndetse no kubyimba bimwe mu bice by’umubiri birimo ibirenge hamwe mu maso.
Imwe mu nshuti za hafi za Anita Pendo ivuga ko ibi ari ibimenyetso by’ uko mu gihe kitarambiranye uyu mushyushyarugamba azibaruka umwana we w’ imfura.
Anitha Pendo akunze gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ko akuriwe ariko anasaba abakunzi be kumusengera kugira ngo azabyare neza.
Ifoto Anita Pendo yashyize hanze igaragaza ukubyimba kudasanzwe mu maso ndetse n’intege nkeya
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, Anitha Pendo yashyize hanze indi foto isa nkaho ariyo yanyuma ashyize hanze atwite imfura ye igaragaza ko akuriwe cyane maze anifuriza abantu kugira umunsi mwiza wo kwibohoro.Aha abenshi bakaba bagiye bashyira comments kuri iyo foto bamwifuriza kuzibaruka mu mahoro ndetse banamusezeranya ko barimo kumusengera cyane.
Ntakindi nkwifurije uretse kuzaseka knd ushima uwiteka kubwibitanga ugiye kubona,Anitha Isumba byose ikurinde
Ntakindi nkwifurije uretse kuzaseka knd ushima uwiteka kubwibitanga ugiye kubona,Anitha Isumba byose ikurinde
turagukunda pendo wacu IMANA ikomeze kukurinda nikibondo cyawe your baby loading
Imana igufashe Anita nibyo nkwifurije!
pendo humura imana izi ibyawe izakora ibyo wifuza.
Anitha njyewe ndagukunda cyane kandi nkwifuriza kuzabyara neza kandi utabazwe kandi imana ikomeze ibane nawe ibihe byose
Anitha,ndagukunda kdi nkimara kumenyako utwite,nkusabira nkwifuriza,kuzibaruka Amahoro kdi Imana,twizera izabikora,neza Amen