Print

Gucika intege no kubyimba bimwe mu bice by’ umubiri, ibimenyetso by’ uko Anita Pendo yenda kubyara (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 4 July 2017 Yasuwe: 7263

Anita Pendo, Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda akomeje kugaragaraho ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi ya vuba iri imbere yiteguye kwibaruka imfura ye.

Ni mu gihe gito gishize amakuru abaye kimomo ko Anita Pendo atwite inda yatewe n’umukunzi we w’umukinnyi witwa Ndanda Alphonse nubwo bagiye babanza kubigendera kure hatagira ugira icyo abivugaho.

Anita Pendo ari kumwe na mugenzi we bakorana muri RBA uzwi nka Tidjara Kabendera

Amakuru agera k’ Umuryango.rw aturuka ku nshuti za hafi ya Anita Pendo,ngo ni uko ubu yatangiye gucika intege,guhumeka bidasanzwe ndetse no kubyimba bimwe mu bice by’umubiri birimo ibirenge hamwe mu maso.

Imwe mu nshuti za hafi za Anita Pendo ivuga ko ibi ari ibimenyetso by’ uko mu gihe kitarambiranye uyu mushyushyarugamba azibaruka umwana we w’ imfura.

Anitha Pendo akunze gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ko akuriwe ariko anasaba abakunzi be kumusengera kugira ngo azabyare neza.

Ifoto Anita Pendo yashyize hanze igaragaza ukubyimba kudasanzwe mu maso ndetse n’intege nkeya

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, Anitha Pendo yashyize hanze indi foto isa nkaho ariyo yanyuma ashyize hanze atwite imfura ye igaragaza ko akuriwe cyane maze anifuriza abantu kugira umunsi mwiza wo kwibohoro.Aha abenshi bakaba bagiye bashyira comments kuri iyo foto bamwifuriza kuzibaruka mu mahoro ndetse banamusezeranya ko barimo kumusengera cyane.


Comments

Fils 5 July 2017

Ntakindi nkwifurije uretse kuzaseka knd ushima uwiteka kubwibitanga ugiye kubona,Anitha Isumba byose ikurinde


Fils 5 July 2017

Ntakindi nkwifurije uretse kuzaseka knd ushima uwiteka kubwibitanga ugiye kubona,Anitha Isumba byose ikurinde


vav 5 July 2017

turagukunda pendo wacu IMANA ikomeze kukurinda nikibondo cyawe your baby loading


Odette 5 July 2017

Imana igufashe Anita nibyo nkwifurije!


syl 5 July 2017

pendo humura imana izi ibyawe izakora ibyo wifuza.


Diane 4 July 2017

Anitha njyewe ndagukunda cyane kandi nkwifuriza kuzabyara neza kandi utabazwe kandi imana ikomeze ibane nawe ibihe byose


Ingabire justine 4 July 2017

Anitha,ndagukunda kdi nkimara kumenyako utwite,nkusabira nkwifuriza,kuzibaruka Amahoro kdi Imana,twizera izabikora,neza Amen