Print

Gakenke:Babiri bafatanywe kanyanga n’amaduzeni 20 y’inzoga zitemewe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 July 2017 Yasuwe: 251

Ku itariki ya 3 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abagabo 2 aribo Ntahonsigaye Celestin w’imyaka 32 na Uwimana Vincent w’imyaka 30, ubwo bari bageze mu murenge wa Nemba akagari ka Mucaca binjiza litiro 20 za Kanyanga, ibiro 2 by’urumogi, amaduzeni 20 y’inzoga zitemewe gucuruzwa hano mu Rwanda zitwa Sky ndetse n’imifuka 2 irimo imyenda ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ngo aba bantu bafatwe.
Yaravuze ati:”Hari abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ako gutangira amakuru ku gihe. Aba rero nibo babonye aba bagabo barimo binjiza ibi biyobyabwenge n’iriya myenda bahamagara Polisi irabafata.”

Yakanguriye abaturage kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, asaba kandi ababinywa kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye.

IP Gasasira yasabye abantu bose kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, abasaba kwitabira umurimo bakirinda ubunebwe, kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko.

Mu gihe iperereza rikomeje, aba bagabo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cyayo cya 2 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw).