Print

Umukobwa uvugwaho gutwita inda ya Diamond yashyize avuga ise w’umwana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 July 2017 Yasuwe: 4483

Umunyamideli Hamisa Mobeto, wakunze kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’abahanzi batandukanye, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yemezaga ko atwite inda y’umuhanzi Diamond.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] ukorera muzika muri Tanzania amaze gusohora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido igatuma amenyekana muri Afurika.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanyomoje aya makuru. Yashyizeho ifoto iherekejwe n’inyuguti zitangira amazina y’abantu bashobora kuba barimo uwaba yaramuteye inda hatarimo irya Diamond.

Hamisa asanzwe afite undi mwana

Mu minsi ishize, Diamond yabwiye Clouds FM ko atazi neza impamvu yo gukwirakwiza ibihuha nk’ibyo anaboneraho gusaba uyu mukobwa ko yavuga ukuri ku muhungu wamuteye.

Mobetto Hamisa yakoresheje amazina arimo Mamaa…,Daa,Mamaa Dee,Mamaa Diii,Mamaa Doo…,Mamaa Duu.Gusabamwe mu bakunzi be bahise batangira gukeka abandi bantu nka Danube,Ali kiba n’abandi. Munsi y’ifoto yashyize hanze akuriwe yagize ati: "Mama Daa…? Mama dee…? Mama dii..? Mama doo..? Mama duh..?"

Hamisa Mobeto uvugwaho gutwita inda ya Diamond ni umwe mu bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’Salome’, kuva yasohoka hatangiye kumvikana inkuru zivuga umwana atwite ari uw’uyu muhanzi hanatutumba umwuka mubi hagati y’uyu mukobwa na Zari.


Comments

erick ngamije bwanakweri 6 July 2017

Bino biteye urujijo.ese ariya mazina yakoreshaga ntibyaba bifitany’isano na deamond


ARONI 5 July 2017

Andika Igitekerezo Hano dayamondi kukibamube shyera iyo radiyo igomboguha mywa


sinzi 5 July 2017

Ndibariza Janvier wanditse iyi nkuru : Se w’umwana uyu mukobwa atwite ninde ? Uravuga ngo «yashyize avuga ise w’umwana»
Ngaho tubwire izina rya se, wasanga wowe urizi !!!!!

Ubu se wunguye iki abasomye iyi nkuru wanditse ?