Print

King James, Rafiki na Senderi basusurukije abitabiriye umunsi wo kwibohora -AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 July 2017 Yasuwe: 1161

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, U Rwanda rwizihizaho umunsi wo kwibohora. Abahanzi nyarwanda barimo; King James, Rafiki,Senderi International Hit,Army Jazzy Band, Intore Tuyisenge ni bamwe mu bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyabihu kwizihiza uwo munsi.

kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, uyu munsi wabereye i Vunga mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.

Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku mpande zombi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo kwibohora byagezweho, ariko bagihanganye n’ingaruka ubuyobozi bubi bwasize zirimo inzara, ubukene n’umwiryane.

Aba bombi basusurukije abitabirye umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23

King James yaririmbye zimwe mu ndirimbo zijyanye n’uyu munsi wo kwibohora harimo na ‘Kanyombwe’ yasubiyemo mu minsi ishize. Rafiki nawe yageze ku rubyiniro afasha bagenzi we kwizihiza uyu munsi uba buri mwaka.

Senderi International Hit ufite indirimbo nyinshi zigaruka ku butwari bw’abanyarwanda bagize ubwo ba bohoraga igihugu mu rugamba rwamaze imyaka Ine nawe yakoze mu nganzo.

Army Jazzy Band, itsinda rikomeye mu muziki mu gucuranga zimwe mu ndirimbo z’ubutwari nabo bari batumiwe. Intore Tuyisenge nawe ni umwe mu bari ku rubyiniro bafashije Senderi.