Print

Umupasiteri yategetse abayoboke be kurya indabo bakarenzaho Peteroli "Petrol" ngo barakuramo umugisha n’ibitangaza(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2017 Yasuwe: 1512

Pastor Lesego Daniels wo mu itorero Rabboni Centre Ministry Church ahitwa Tshwane muri South Africa yategetse abayoboke be kurya Indabo ngo bakire indwara barwaye ndetse abizezako bakuramo umugisha.

Uyu mugabo ari kurisha indabo kugirango ahabwe umugisha

Abayoboke bo mu itorero ryitwa Rabboni Centre Ministry Church bariye indabo batangarije Daily Sun ko bo bumvaga ziryoshye nk’ injugu ubundi zimeze nka shokora.

Nyuma yo kurya indabo barengejeho petrol bo bakavuga ko bumvaga imeze nka divayi cyangwa umutobe w’inanasi, kandi ngo bizera pasiteri wabo cyane kuburyo atababwira ikintu cyabagirira nabi.

Indabo aba bayoboke bariye ni zimwe muzari zigize decoration y’urusengero ndetse bakaba basohokaga no hanze bakajya kwahira iziri hanze y’urusengero ,ndetse ibi bikaba byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 kamena mu rusengero Lesego Daniels
abereye umushumba.


Comments

Patrick 5 July 2017

Kuberako amatorero menhi yamaze kuba nka maji arashakako abantu bamutinya kugirango umubare wabo yiba wiyongere. Andika Igitekerezo Hano.