Print

Mama Catherine Nduwamariya washinze umuryango w’ababikira wita ku bana b’imfubyi n’abafite ubumuga yitabye Imana(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2017 Yasuwe: 2244

Mama Catherine Nduwamariya, Umubikira w’Umusomusiyo washinze umuryango ushingiye ku idini Gatolika witwa “ Inshuti z’abakene” , uzwi mu Rwanda ku bikorwa byo kwita ku mfubyi n’abafite ubumuga ahantu hatandukanye, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Umuyobozi w’uyu muryango “Inshuti z’abakene”, Nikuze Dative, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mubikira washinze umuryango babamo mu 1986 yitabye Imana mu ma saa mbili n’igice z’igitondo.

Mama Catherine Nduwamariya, Umubikira w’Umusomusiyo

Umuryango “Inshuti z’Abakene (I.A)” ufite ibikorwa birimo ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo (Centre Inshuti Zacu, Gahanga-Kicukiro); Ikigo cy’abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (Centre Iramiro, Busanza-Kicukiro); Ikigo cy’abana bafite ibibazo binyuranye (Centre Humura, Rutongo – Rulindo); Ivuriro (Dispensaire, Janjagiro – Rwamagana).

Umuyobozi w’ “Inshuti z’abakene” avuga ko muri ibyo bigo byose harimo kwitabwaho abantu byibuze 150.

Nk’uko izina ry’uyu muryango ribivuga, Nikuze avuga ko bazahora bibukira kuri Catherine ubwitange bwo gufasha abatishoboye no kubegera.

Ababikira b’Inshuti z’abakene

Yagize ati “Yari intwari, yaduhaye urugero rwiza kandi twifuza kurukurikiza. Yakundaga abakene cyane, agakunda gusenga.”

Mama Catherine Nduwamariya mwene Gashakamba Mathias na Nyiranteko Adela, yavutse mu 1944, mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango; mu nzego z’idini Gatolika ni muri Santarali ya Mwendo, Paruwasi ya Muyunzwe, Diyosezi ya Kabgayi.


Comments

J. DAMASCENE 6 July 2017

IMANA IMWAKIRE MU BAYO, YATUBEREYE UMUBYEYI WI NTANGA RUGERO.


keza Rugema 5 July 2017

mubyeyi mwiza,wakoze byiza kandi byinshi birimo kwita kubababaye ,none wisangiye uwaguhanze naguhe ibihembo yaguteguriye,natwe abasigaye ukomeze udusabire tuzagusange mu ijuru kwa Jambo!