Print

"Abantu batekereza ko tuzishima mu ijuru hari byinshi baba birengagije" Pasiteri Habyarimana Desire

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2017 Yasuwe: 1455

Pasiteri Desire Habyarimana ntiyemeranya n’abafite imyumvire y’uko umuntu akwiye kwakira kubaho ubuzima bubi ari mu isi, yizeye kuzabaho neza mu ijuru.

Pasiteri Desire Aganira na ibyishimo.com dukesha iyi nkuru,yavuze ko bene iyi nyigisho atari yo kuko agakiza gakwiye kugera ku bice bitatu bigize umuntu.

Yagize ati:” Ntabwo iyi nyigisho ari yo.Twabanziriza kuvuga ku gakiza kuzuye, kaba kakoze ku bice bitatu: Umwuka, Ubugingo n’umubiri.Hanyuma iyo umuntu yakiriye Kristo, agakiza kagomba kugera muri ibyo bice byose.Rero ntekereza ko abantu batekereza ko tuzishima mu ijuru gusa, hari ibindi byinshi baba birengagije.Mu ijambo rimwe iyo nyigisho aba ari inyigisho y’igice kimwe.”
<img30049|center>
Pasiteri Desire avuga ko hari ibyo Imana iduhera hano ku isi kandi bimwe bisaba kwitanga no kubikorera ngo kuko umwuka ataba mu kirere ahubwo atura mu mubiri muzima.

Yagize ati:” Ntabwo umwuka aba mu kirere aba mu mubiri muzima.Kandi umubiri ukenera kurya, kwambara, aho gutura, uburenganzira, agaciro, umutekano n’ibindi.Ibyo ntabwo biba mu ijuru, Imana ibiduhera hano.Ikindi barabikorera, iyo hatabayeho kwitanga ngo umuntu akore inzara yamwica.”

Uyu mupasiteri usaba abanyamadini guhinduka, bakigisha agakiza kuzuye yagize ati:”Rero abanyamadini bakwiye kwigisha agakiza kuzuye.Ababwirizwa n’ababwiriza bafite iyi myumvire bakwiye guhinduka.”
<img30050|center>
Pasiteri Desire abona iyi myumvire nko kwirengagiza nkana inshingano za muntu, ari nabyo bizanira abayifite kugerwaho n’ingaruka zikomeye nk’ubukene, kutagira aho kuba n’ibindi.

Yagize ati:” Rero iyo umuntu ananiwe kuzuza inshingano ze agerwaho n’ingaruka nyinshi:ubukene, guhora yifuza n’ibindi. N’ubwo umuntu avuga ko tuzanezerwa mu ijuru, ntabwo waba wabuze amafaranga yo kohereza umwana ku ishuri ngo wishime, ntabwo baba bakwirukanye mu nzu ngo ugire ibyishimo.Birasaba guhindura imyumvire.Iyo nyigisho iba ituzuye ni nk’uko umuntu yaba acumbagira afite ukuguru kumwe.”


Comments

UMUKRISTO 17 July 2017

YOHANA16;21,33


ndayambaje 9 July 2017

mbese Ibiza,imyuzure,inkongi z’imiriro, amapfa aterwa n’izuba ryinshi, kurumbya guterwa nimvura y’amahindu n’urubura,ubutayu bwa hamwe na hamwe n’ibindi ntavuze ibyo byose ni uburangare bwa Muntu? ago dutekereza ko bigira bible niho bava bayihakana kurusha uko bagiye kwiga bameza. "muzababara ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.... mwisi murababara ariko nanesheje isi" yohana 16:21,33


inezaye 5 July 2017

birunvikana rwose