Print

Nyuma yo guhabwa miliyoni 50,Young Grace arifuza gushakana n’umuzungu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 July 2017 Yasuwe: 11331

Mu irangamuntu yitwa Abayizera Grace yamamaye nk’Umuraperi Young Grace, yamaze gutangaza atifuza gushyingiranwa n’umwirabura, ngo yifuza kubyara umwana w’umumetisi.

Uyu mukobwa uvuga ko adafite umukunzi ndetse ko ahugiye mu mushinga wa Televiziyo nshya agiye kumurika ku mugaragaro yavuze ko akunda umwana w’umumetisi ndetse ko yifuza kuzakora ubukwe n’umuzungu.

Mu minsi ishize Young Grace yahawe agera kuri Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu kibanza yari afite ku ikibuga cy’indege giherereye I Gisenyi.Ngo muri icyo kibanza niho yari yarashinze ‘Restaurent’ ariko ngo uwo mushinga waje guhagarara nyuma y’uko yimuwe.

Abajijwe impamvu akomeje kwituruzi ntagaragaze umukunzi we kandi bivugwa ko hari umusore yabenze imishinga y’ubukwe igeze kure.Yavuze ko ibivugwa atari ukuri ndetse ko gutandukana kw’abakundana gushobora guterwa no kutumvikana ku mpande zombi.

Yagize ati :"Ntabwo gutandukana ari ibintu byahatari iyo mutunvikanye muratandukana kugirango bitazagenda nabi mwabanye.”

Young Grace wavuzweho kwitwara nk’abahungu bikamwongerera imbaraga no kutagira ubwoba imbere y’abafana, yavuze ko akunda umusore ufite amafaranga menshi mbese ngo mu ikofi ye hagombye kuba harimo amafaranga azatunga umugore.

Ati :”Nkunda Umusore ufite ikofi.” Umunyamakuru yamubajije amafaranga yumva yamunyura ayabonanye umusore. Grace ati :”Ibyo ntabwo mbingenderaho ariko nabyo birimo ibiba mu ikofi nibyo bidutunga bituma twambara, tukanarya.”

Abajijwe ibyo agenderaho kugirango ahitemo umukunzi, Uyu mukobwa uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ikofi’ yahise yerura ko adakeneye umuhungu w’umwirabura.

Aho yagize ati :”Ndifuza sinzi, sinzi, sinzi ariko utari umwirabura …..”
Yahise abazwa niba ashaka kuzabana n’umuzungunda.Young Grace ati :”Nshaka kubyara umumetisi, urumva ko bisaba kuzabana n’umuzungu.”

Asoza ikiganiro uyu mukobwa yavuze ko gukora ubukwe n’umuzungu ataricyo cyangombwa ahubwo ko bashobora no kubyarana badakoze ubukwe.Ngo ikibanze kuri we n’uko azagira umwana w’umumetisi.

Young Grace yiteguye gushyingirwa n’umuzungu

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO


Comments

Nana 8 July 2017

Grace mumureke kuko ni inzozi ze rwose,,,,kdi nibitagenda uko yabyifuzaga nabyo ndizera azabyakira,,,kdi mwibuke ko icyo dusaba Imana twizeye nayo idahwema kucyitugabira,,,niba wikundira umwana wumu metis ndakwifuriza kuzakabya inzozi zawe rata!


Anthonx Bukuru 7 July 2017

Mbegumukobwa Ngarasara Yabanje Kuraba Ahoyavukiyekohasa Cangwanakogafaranga Kamuhenze Yaretsekwipangira Katari Mana Haa !


Sinumax 7 July 2017

Kwifuza kwacu ni kwinshi !! gusa niyo igaba .Abamutuka nibihangane kuko yasubije uko yifuza kandi nibyo bimuri mu mutwe. Nge navuganti nategereze gushaka kw’ Imana.


Salomon sengi strong 6 July 2017

Sha wakwitonze ko byose ariyo ibigaba,wenda ninjye changwa undi yaguteganirije!


Olibiamakihm 6 July 2017

Ako kagoryi ngo nakanyarwanda kadusebya gusa.kabonye ibyo kifuza nako ntikagasekwe.huuuuuu akumiro namavunja . Ntabwo kazi ubugome bwabo.gusa ndaguhebye nagafataga nkakantu gafite ibitekerezo bizima naho ni 0 mumutwe kbs. Birababaje


juma 6 July 2017

Kavuze ko gakoreshwa ninzoga nibiyobyabwenge ubwo nibabukabaza mu cyumweru gitaha kazabisubiramo. Umuto burashukana.


M one 6 July 2017

grace crge mubwo urimo ark numva wari gutegereza uwo mumetisi wawe ukareka mukorogo


M one 6 July 2017

grace crge mubwo urimo ark numva wari gutegereza uwo mumetisi wawe ukareka mukorogo


M one 6 July 2017

grace crge mubwo urimo ark numva wari gutegereza uwo mumetisi wawe ukareka mukorogo


muvandimwe 6 July 2017

Aba bakobwa banyibukije mushikiwacu inaha nawe inzozize zarugushakana numuzungu yaje kumubona bamenyaniye kuri Fecebook maze baragiye bageziburaya yamaranye numugabowe amezatarenze atatu amaze kumuhararuka amuteza abomumuryangowe baramukazibe bakamubwirako asa ningagi umukobwa abonye yaraciye inziratazi yahise aahurimbunda yikubitamasasu atatu mugatuza ibye birangiriraho abobakobwabifuzabazungu nabagirinama yo kwitonderribyo bavuga


mujyanama 6 July 2017

buri wese agira ibyifuzo ndetse ni inzozi njyewe mbana nabo ndabazi bihagije imyaka 20 mbabamo yego ntibivuzeko bose ari ababi ariko iyo wishyize kuri publicite abenshi baza gushaka izo nyungu abazungu mwa bantu harimo abana beza harimo na mashitani mwese mubifuza muge mumenya koa mushobora guhura nuruva gusenya naho kwifuza umu metis niba imana yaramukugeneye uzamumubona arko niba uri gutanga canditure ishobora kwakirwa nababifitemo inyungu muzagire amhirwe mwese mwibonere ba rutuku biratangaje njye aba bantu maze kubamenya neza abazungu bari abacyera abubu ni ingunzu


Evariste 6 July 2017

Ukwo nukwihenda cane ivyipfuzo nkivyo nivya adolescence


Lili 6 July 2017

Ukuntu gasa . Ukuntu kareshya. Ntamuzungu wakemera . Numwirabura bizamugora kereka umukiga wo mu majaruguru


khakim Bashir 6 July 2017

if u want to have a White child u can call on 260978909559 or whatsapp me I I’ll going to help you to achieve your dream or join me on my instagram #khakim_bashil


khakim Bashir 6 July 2017

if u want to have a White child u can call on 260978909559 or whatsapp me I I’ll going to help you to achieve your dream or join me on my instagram #khakim_bashil


eric kararobeye 6 July 2017

ushobora kuryamana n,umuzungu ukavyara umwirabure ,amahirw menshi kuri grace ndumva ari funy


Esther 6 July 2017

OMG.narinziko arinjye mukobwa wenyine ukunda umwana wumumetisi ndakubwiza ukuri nanjye nifuza kuzabana numuzungu nukuri Imana ibyumve


amor 6 July 2017

anyibukij story yumukobw yanze abahung ngo ashka umukire cke umwana wa perezida cke uwutwar indege akwijje imyaka 50ans atararink umukunz nanubu iminkanyari mumaso niyose noe nuwo azobra umu black abure vyose gusa ntazze andondere uko nukurengwa nyina na se we nabazungu