Print

Gatsibo:Polisi yatahuye inzengero z’inzoga zitemewe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 July 2017 Yasuwe: 299

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yatahuye inzengero z’inzoga zitemewe mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge; zahise zisenywa, ndetse n’inzoga zafashwe zirangizwa.

Mu gitondo cyo ku itariki 5 z’uku Kwezi ni bwo Polisi yatahuye izo nzengero mu kagari ka Gitura, ho mu murenge wa Rugarama.

Rumwe rwari urwa Mutabazi Alexandre wengaga iyitwa Inkumburwa . Bivugwa ko yavangaga umutobe w’imineke, isukari n’amazi.

Uyu yafatanywe amacupa 1 200 y’iyi nzoga . Mu nzu ye Polisi yahafatiye kandi amajerikani 13 yifashishaga mu kuyenga.

Polisi muri aka karere yafatanye kandi Uzamukunda Fidele amacupa 2 500 y’iyitwa Soma Usubire ikorwa mu ruvange rw’umutobe w’imineke, isukari, amasaka n’amazi.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje ngo bakorerwe ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, , Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko iri fatwa riri muri gahunda y’imikwabu izakomeza ikaba izibanda ku bacuruza, abakora , abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe; inzererezi bivugwa ko inyinshi zikora ubujura ndetse n’ibinyabiziga bikora nta byangombwa bijyanye n’ibyo bikora.

IP Dusabe agira ati:” Uretse aba bagabo babiri, twafashe n’abandi icyenda bakekwaho ubujura butandukanye kandi twafashe na moto umunani zafashwe nta bwishingizi zigira mu gihe n’abazitwaye nta mpushya zo gutwara bigiriraga.”

Philip Nzayire, ushinzwe kwemeza ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) yagize ati:” Ibi binyobwa bishobora kugira ingaruka zitandukanye, haba ku mubiri no mu buzima bw’ababinywa.”

Yagize ati:” N’iyo baba bavuga ko ari ibikoresho by’umwimerere bakoresha, ntawe ukwiye kubyizera igihe bitarakorerwa isuzuma. Hamwe na hamwe, twanasanze ibyo bita iby’umwimerere aba atari nabyo.”

Nzayire yongeyeho ati:” Usanga ibyo bita umutobe w’ibitoki biba bidataze ku kigero cyemewe, ntibaba bafite uburyo bwo gusukura amazi kandi usanga bayavangamo ibindi bintu birimo amatafari cyangwa ibisigazwa by’isukari iva mu bisheke n’ibindi,..ni ibinyobwa bitera indwara ababinywa.”

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 564 ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje mirongo ine na gatanu ku ijana bya alukoro cyangwa icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa kizafatwa nk’ikiyobyabwenge.

Nzayire kandi ati:” Uburyo burimo gukoreshwa mu kubirwanya, harimo gukorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze , kugirango turinde abaturage ibihombo biva mu mafaranga babishoramo cyangwa atangwa n’abivuza kandi bishobora no kubaviramo gutakaza ibyo bakoraga cyangwa bakabura ubuzima.

Asoza, Nzayire yagiriye inama abishora muri ubwo bucuruzi bugayitse, ko hari uburyo bwo kwibumbira mu makoperative , aho bashobora kubonera inkunga ya Leta, y’amafaranga n’ibitekerezo , bagashobora gukora ibinyobwa byemewe bifitiye akamaro bo ubwabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange aho baba bari no muri gahunda ya Made in Rwanda nk’uko tubigirwamo inama n’ubuyobozi bw’igihugu.

Hagati aho, IP Dusabe yavuze ati:” Ibikorwa byo gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyangwa ibindi binyuranyije n’amategeko cyangwa se bihungabanya ituze ry’abaturage bizakomeza. Icyiza ni uko byifujwe kandi bikagirwamo uruhare n’abaturage bo baduha amakuru adufasha kugirango bigende neza.”