Print

Imyambarire n’amafoto y’abahanzikazi nyarwanda bikomeje gukemangwa(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2017 Yasuwe: 13949

Hashize imyaka kitari mike havugwa cyane imyambarire idahwitse ku bahanzikazi b’Abanyarwanda mu bitaramo hirya no hino.

Si imyambarire gusa ikemangwa kuko kuri ubu noneho hadutse ikintu cyo gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ubwambure mu bitangazamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi barangiza bakavuga ko byakozwe n’abo batazi.

Ikimaze kugaragara ni uko abenshi babikora bagira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru bityo barusheho kumenyekana.


Umuryango wegereye bamwe mu banenga iyo myambarire na bamwe mu bahanzikazi bagira icyo babitangazahaho.

Umwe yagize ati: “Njyewe mbifata nko kwigana ibije byose biturutse muba stars bo hanze kuko usanga nka ba Rihanna, Madonna, Nick Miraj, Beyonce, Lady Gaga n’abandi biyambitse ubusa kandi nabo babikora akenshi kugira ngo bajye bahora bavugwa mu itangazamakuru. Ibi rero bikwiye kwigwaho n’ababishinzwe kuko biratwicira umuco.”


Undi nawe yagize ati: “Njye iyo mbireba birandenga! Sinumva ukuntu umukobwa muzima yakwerekana ubwambure bwe ku karubanda pe! Iyo mbibona njye numva mbuze icyo mbivugaho! Ngo ni ubu star harya? Yewe nibabebo simbujije!”


Umwe mu bahanzikazi ariko utarangwa n’iyo myambarire akaba atarashatse ko dutangaza izina rye we yagize ati: “Sindamenyekana cyane ariko aho kugira ngo niyambike ubusa ngo ni ukugira ngo menyekane, nareka music kabisa!”
Ibi rero usanga bitavugwaho rumwe n’abantu bose kuko ku rundi ruhande hari abasanga ibi ahubwo ari ibigezweho kandi bigomba kuranga aba stars.

Hari uwagize ati: “Abavuga ko bidakwiye umuhanzikazi nyarwanda ni abaturage! None se wajya kuririmba kuri stage wambaye kubitihuku? (amajipo maremare cyane), nabo ntibagakabye ubuturage rwose.”

Benshi mu bashima iyi myambarire bashimangira ko umuhanzikazi ku rubyiniro (stage) aba agomba kugira imyambarire itandukanye n’imuranga ahandi bityo bakabona kwambara kuriya ari ntacyo bitwaye. Bamwe ndetse banabyita ubusirimu.
Ese koko birakwiye ko twigana ibije byose ngo ni ubusirimu?

Ese umuhanzikazi yambaye neza akikwiza yabura gukundwa n’abantu ngo ni uko atambaye ubusa? Ese koko iyo wiyambitse ubusa ukamenyekana utyo, hari icyubahiro biguhesha muri abo bakumenye wambaye ubusa?

Abantu bakuru bagiye babona abahanzi banyuranye bemeza ko abahanzikazi b’ubu bataye umurongo.

Umubyeyi umwe twaganiriye akaba ari n’umunyamakuru yagize ati: “Hari imyifatire yagiye iza mu banyarwandakazi b’abahanzi b’iki gihe ariko itararangaga abahanzikazi b’Abanyarwanda ba kera. N’ubwo bari bake bariyubahaga ndetse n’imyambarire yabo ugasanga ari ntamakemwa”.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko abahanzi b’ubu bagenda barushaho kwigana abahanzikazi bo hanze kandi abenshi baba banafite n’ubutumwa twe tutazi. Yagize ati “Birambabaza iyo mbona bashiki bacu n’abana bacu bigana ibyo ba Lady Gaga na ba Rihanna bakora kandi buriya abenshi baba ari intumwa za sekibi.”


Abanyarwanda bibaza kuri iki kintu bahuriza ku kintu cyo kuvuga bati ese kuki Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ari ntacyo ibikoraho?


Comments

IMFURANZIZA 16 February 2018

HUHUHUHUHU KAMARIZA NYIRANYAMIBWA NABANDI NTARONDOYE BARAKUNZWE KD NTAWAMBAYE NABI GUSA NTAWAKWIRENGAGIZA KO IBIHE BIHINDUKA NTA NYAKATSI NTA NGUTIYA RWOC KIRIZIYA NTIKIRI IMWE ZABAYE NYINC MUREKE TUREBE ICYO KIJYAMBERE IGIYE KUDUKORA


Loisir 7 July 2017

Bamanure ibiciro natwe tubashe kwiyumvira ku buryohe bwabo hano numva abagande b’abagwizatunga babirahira!


nteziryayo jonathan 6 July 2017

muracyavuga
imyambarire inyana
niyamweru ubwose
uburere umukobwa
atahawe nase nanyina
niwowe uzabumuha
unabimubwiye yakwandagaza aha!!!!


mukotanyi julius 6 July 2017

ahhhhhhh arkoye muravuga ibyabahanzi se ko bambara ubusa ibyo se ubwo ni byo mubasha kubona ababyeyi se baba byara bo mubasizehe ntamuco waracitse ugera kumu byeyi ukuze wagiru uti muraho mucyecu nawe ati mucyecuru ni nyoko gewe sindi mukecuru kandi mubihe byacyera ibi ntibyiteze kubaho aha nibihe byanyuma da.