Print

Azam FC yamaze kurira imodoka yerekeza mu Rwanda gukina na Rayon Sports (amafoto)

Yanditwe na: 6 July 2017 Yasuwe: 1371

Ikipe ya AZAM FC izakina na Rayon Sports Ku mukino uteganyijwe ku wa gatandatu ku italiki ya 08 Nyakanga yatangaje ko iragera I Kigali kuri uyu munsi taliki ya 06 Nyakanga.

Iyi kipe yo muri Tanzania ije gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports umukino iyi kipe izahererwaho igikombe cya shampiyona yatwaye muri uyu mwaka w’imikino ushize.

Nkuko yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Facebook Azam FC yatangaje ko nyuma y’ibiruhuko by’iyi kipe abasore bayo bahagurutse ahitwa Kahama muri Shinyanga baza I Kigali guhura na Rayon Sports.

Bagize bati “Nyuma y’ikiruhuko twagiriye Kahama muri Shinyanga,Ikipe ya Azam FC yafashe urugendo saa kumi na 15 z’igitondo yerekeza mu mugi wa Kigali.Azam FC yerekeje mu Rwanda mu mukino w’ingenzi uzayihuza n’ikipe ya Rayon Sports,Umukino izahererwaho igikombe cya Shampiyona yatwaye.

Uyu mukino utegerejwe kubera I Nyamirambo ku wa gatandatu taliki ya 08 Nyakanga ku I saa cyenda n’igice aho biteganyijwe ko Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona yatwaye uyu mwaka.

Reba amafoto y’ikipe ya AZAM FC ubwo yafataga urugendo yerekeza i Kigali: