Print

Arsenal yamaze kugura umusore Alexandre Lacazette (amafoto)

Yanditwe na: 6 July 2017 Yasuwe: 734

Ku munsi w’ejo taliki ya 05 Nyakanga nibwo ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije rutahizamu w’Umufaransa wakiniraga ikipe ya Lyon Alexandre Lacazette kuri miliyoni 53 z’amapawundi.

Kugura uyu musore aya ma miliyoni byatumye ahita aca agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Arsenal cyane ko uwaherukaga kugurwa akayabo ari Mesut Ozil waguzwe miliyoni 42 z’amapawundi ubwo yavaga muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

Akimara gusinyira ikipe ya Arsenal Lacazette yagize ati “Ndishimye cyane kuza mu ikipe y’ubukombe ya Arsenal.Nkiri umwana nakundaga kureba Thierry Henry nkifuza nanjye kuzakinira Arsenal none mbigezeho uyu munsi.Ndashaka kwitanga ijana ku ijana kugira ngo mfashe iyi kipe gutwara ibikombe.

Uyu musore wari wararangije kumvikana na Atletico Madrid ndetse yamaze nawe kubitangaza yubikiwe imbehe na UEFA ubwo yafatiraga ibihano ikipe ya Atletico Madrid byo kutagura abakinnyi kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha none uyu musore yerekeje mu ikipe ya Arsenal aho yitezweho byinshi n’abafana ba Arsenal bamaranye igihe kinini agahinda ko kubura ibikombe.

Lacazette yavutse taliki ya 28 Gicurasi,1991 avukira mu mugi wa Lyon mu Bufaransa. Yakinnye imikino 289 mu ikipe ya Lyon ayitsindira ibitego 136.amaze guhamagarwa inshuro 11 mu ikipe y’igihugu aho yatsinze igitego 1.

Biteganyijwe ko uyu musore arahagurukana n’ikipe ya Arsenal muri izi mpera z’icyumweru mu rugendo rwerekeza I Sydney muri Australia mu ngendo iyi kipe igiye gutangira gukora ikina imikino yo gutegura shampiyona itaha.

Amafoto ya Lacazette nyuma yo gusinya imyaka 5 mu ikipe ya Arsenal :