Print

Umukobwa wari uzwi ku izina rya Judith yaguye Nyabugogo mu modoka itwara abagenzi arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2017 Yasuwe: 27617

Umukokobwa witwa Judith uri mu kigero cy’ imyaka 20 yaguye mu modoka ya kampani itwara abagenzi (Kigali Safaris) arapfa

Mu ma saa sita kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2017, nibwo muri gare ya Nyabugongo humvikanye inkuru ivuga ko umukobwa wari kumwe na bagenzi baje gutega imodoka ngo bamujyane i Gicumbi apfuye.

Uyu mukobwa ngo wari umaze igihe kinini arwaye nk’ uko Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda SP Emmanuel Hitayezu yabitangarije Umuryango ngo yari kumwe na bagenzi baje kumutegera ngo atahe iwabo i Gicumbi ahitwa Gaseke.

SP Hitayezu yavuze ko uyu mukobwa yaguye hasi agahita ashiramo umwuka ubwo yari yicaye mu modoka ya Kigali Safaris bategereje ko abagenzi bajyamo ngo ihaguruke.

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yahise itwara umurambo wa Nyakwigendera iwujyana mu bitaro byayo ku Kacyiru mu gihe igitegereje ko umuryango wa nyakwigendera uhagera.

Twifuje kumenya icyo nyakwigendera yakoraga SP Hitayezu avuga ko icyo yakoraga kitaramenyekana gusa ngo yabaga mu kagari ka Tetero mu murenge wa Muhima w’ akarere ka Nyarugenge.


Comments

29 October 2017

Rip judith


Megabite 16 September 2017

RIP Judith, Imana ikwakire


xcintia 7 July 2017

Twibuke ko ntawe uzi Iminsi nisaha wenda yarivuje biranga Imana imwakire mubayo


xcintia 7 July 2017

Twibuke ko ntawe uzi Iminsi nisaha wenda yarivuje biranga Imana imwakire mubayo


xcintia 7 July 2017

Twibuke ko ntawe uzi Iminsi nisaha wenda yarivuje biranga Imana imwakire mubayo


Felix 7 July 2017

Rip dear friend


Omar 7 July 2017

Imana imwakire mubayo. Abasigaye bakomeze bagire ukwihangana


Nahimana 7 July 2017

Nihanganishije umuryango wa nyakwigedera , Gusa nkagira inama abantu bagenzi bajye ko bjya bivuza bacyumva ko batameze neza aho kugendana uburwayi, Uyu muryango tuwufashe mu mugongo ukomeze kwihangana> Nyakwigendera we aruhukire mu mahoro!!


JM 7 July 2017

RIP


OG 6 July 2017

R.I.P


tuyisenge alrx 6 July 2017

Imana imuhe iruhukoridashira uryangowe ukomeze ugirekwihangan


metteus 6 July 2017

Mana nanjye umwakire mubawe


Alain 6 July 2017

Imana Imwakire mu bayo, kandi twifatanije n’umuryango w’abasigaye twizereko KIGALI SAFARIS izatabara.


Alex 6 July 2017

uwomukobwa.ndamuzi
yari.umuturanyi.kumuhima
ibyiyisi.nikobimera


simon sebaire 6 July 2017

Que son àme serepose en paix


Romain 6 July 2017

Imana imwakire mubayo


Romain 6 July 2017

Imana imwakire mubayo


Manirarora yoram 6 July 2017

Nyakwigendera imana imwakire mubayo imuhe ibiruhuko bidashira kdi n’umuryango usigaye tuwufashe mumugongo ukomeze kwihangana murakoze ndi Kenya Mombasa.


Manirarora yoram 6 July 2017

Nyakwigendera imana imwakire mubayo imuhe ibiruhuko bidashira kdi n’umuryango usigaye tuwufashe mumugongo ukomeze kwihangana murakoze ndi Kenya Mombasa.


Manirarora yoram 6 July 2017

Nyakwigendera imana imwakire mubayo imuhe ibiruhuko bidashira kdi n’umuryango usigaye tuwufashe mumugongo ukomeze kwihangana murakoze ndi Kenya Mombasa.


shema 6 July 2017

ariko mana kuki urupfu rwabayeho kweri ! my dear sister RIP WE WILL FOUND YOU THERE POLE SANA !!


6 July 2017

YOO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA UMURYANGO WE WIHANGANE CYANE