Print

Am G The Black yujuje imyaka ituma arekana n’inshuti z’Agasaza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 July 2017 Yasuwe: 1999

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Am G The Black yatangaje ko imyaka 26 y’amavuko yujuje isobanura kurekana n’inshuti z’ingeso mbi agatangira ubuzima bushya, ngo iyi sabukuru isize ahamije umubano n’umukunzi we mushya.

Umukunzi mushya wa Ama G The Black yitwa Uwase Liliane, uyu bamaranye amezi agera kuri ane bari kumwe.

Am G The Black watandukanye n’umugore bafitanye umwana w’umuhungu yavuze ko yavutse ku itariki ya 4 Nyakanga akaba ari nayo tariki U Rwanda rwizihiza kwihobora. Yavuze ko isabukuru isobanuye kwisuzuma ukareba icyo utakoze mu myaka yatambutse hanyuma ugafata umwanzuro wo kubikosora.

Yagize ati :”Nk’uko ubivuze mvuka ku munsi wo kwibohora, nujuje imyaka 26 y’amavuko.Ikindi ntabwo ndikuba umwana ahubwo ndigukura bishatse kuvuga ko iyo umuntu ari gukura aba ajyenda areba ibyo atatunganyije neza akagenda abikosora kugirango ubuzima bwe buzarusheho kugenda neza.”

Abajijwe uko uyu munsi wizihijwe mu rugo rwe I Kanombe mu karere ka Kicukiro, yatangaje ko yatunguwe no kubona abantu benshi baza iwe mu gitondo ariko ngo ntabwo yasobanukirwa neza kugeza ubwo yatunguwe bamumenaho amazi.

Ati :”Ejo abantu batangiye kuza kunsura mugitondo nkagirango ni gahunda ihari baza ku nkorera Surprise [Barantungura] hari inshuti nyinshi..Nanjye nibazaga ukuntu abantu baje kunsura mu gitondo nkabona umubare w’abantu ukomeje kwiyongera mbona bivuyemo Surprise.Biba bigoye kuko hari benshi bagiye babitegura bigapfa kenshi bagasanga nta hari cyangwa nagiye mutundi turimo ejo naratsinzwe.”

Umunyamakuru yamubajije ikintu abona atakongera gusubiramo yakoze mu myaka 26 itambutse. Aho yagize ati :” Ikintu ntashobora gukomeza gusubiramo ni agakungu; n’ibintu bidafite akamaro no kuba inshuti n’abantu badafite icyo bakumariye ahubwo bagamije ku kujyana mu ngeso mbi.Icyo kintu rwose sinifuza kwongera kugisubiramo.”

Yabajijwe uko azajya amenya inshuti nziza ndetse n’inshuti ishobora gutuma ajya mu ngeso mbi, yavuze ko kumenya umuntu mwiza byoroshye ndetse n’iyo ubana n’umuntu ugushora mu ngeso mbi umumenya.

Ati :” Bwa mbere nshobora kuvuga ngo uyu n’umuntu mwiza kenshi bitewe n’uburyo twagiye tumenyana ..Biroroshye kubona umuntu ufite gahunda ushobora kuba yakugira inama kubikorwa cyangwa se hakaba n’abandi bakubaza ngo urihe tujye kunywa kamwe akumva ko gahunda ari ukujya muri ibyo bintu gusa.”

Yavuze ko kuba agiye kwirengangiza inshuti zimujyana mu ngeso mbi bitavuze ko agiye kwica ku nshuti kuburyo adashobora kwongera gusangira agacupa nabo. Yakomeje agira ati :”Hari inshuti zishobora gutuma umuntu atekereza ku mushinga y’imbere, hari n’abandi bashobora gutuma ujya mu mpanga.”

Ngo Bamwe mu bitabiriye isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi babonye umukunzi we mushya, uyu muhanzi yemeje aya makuru avuga ko ari umukunzi we koko. Ati :”Ni inshuti yanjye, ni we nshuti yanjye..Mu minsi yashyize bagiye bavuga ngo nashatse undi mugore bakandika ibyo bashaka ariko n’inshuti yanjye kandi ninawe wagize uruhare runini mu gutegura uyu munsi, namubonye mu masaha akuze…Ni umukunzi tuuu.”

Am G The Black yasoje avuga ko umwana w’umuhungu we nta mpano yamuhaye ariko ko mu gitondo mbere y’uko bizihiza isabukuru y’amavuko yahuye nawe baraganira.Ngo kuba yaravuganye n’umwana biruta impano zose yari kumuha

Am G The Black yahamije ko afite umukunzi mushya

Comments

iradukunda jean paul 9 July 2017

Hy kabisa nibyiza, kuko kuba inshuti numuntu, utagufitiye akamaro, ntakigenda ahubwo yunva yakurya,gusa ntamushinga utera imbere,yakugiraho inama, uwo ntago agikenewe,kabisa uwo musore koko amaze gukura, kuko urunvako afite imishinga ijya imbere, kabisa niba utekereza watora inama uyikuye kuruwo musore, kabisa thank u.