Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania uzwi ku izina rya Vanessa Mdee yavuzeko abahanzi Nyarwanda azi cyane ari The Ben ndetse n’umuhanzikazi Butera Knowless.
Ibi akaba Vanessa Mdee abitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo giheruka kubera mu Rwanda ahazwi nk’i Nyamata,kikaba cyari igitaramo cyari kitabiriwe na Diamond Platnumz.
The Ben mu bahanzi Nyarwanda babili gusa Vanessa Mdee azi
Vanessa Mdee akaba yatangiye yishimira abanyarwanda uburyo bamwakiriye ubwo yakandagiraga ku rubyiniriro,aho avuga ko yashimishijwe nuburyo abanyarwanda basubiragamo indirimbo ze.
Vanessa Mdee ni umufana ukomeye wa Knowless Butera
Ikindi uyu muhanzikazi yakomojeho,ngo nuko umuziki wo mu Rwanda awumva ndetse ko hari n’abahanzi 2 gusa azi aribo ,The Ben na Knowless Butera yanavuze ko ari n’umufana we w’Imena.
Mu gitaramo cya Diamond imyambarire n’imibyinire ya Vanessa Mdee yatunguye abatari bake i Nyamata: Reba video hasi
erega kuvuga ururimi rumwe nki inkoko ntaho byabageza