Print

Kuri uyu wa gatanu NEC iratangaza urutonde ntakuka rw’ abakandida beremewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 July 2017 Yasuwe: 1402

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi Nyakanga biteganyijwe ko Komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC itangaza urutonde rw’ abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwanya wa 2017.

Uru rutonde ntakuka rugiye gutangazwa mu gihe tariki ya 27 Kamena iyi komisiyo yari yatangaje urutonde rw’ agateganyo rwagaragarayeho abakandida babiri gusa muri batandatu batanze kandidatire.

Abagaragaye ku rutonde rw’ agateganyo ni Paul Kagame watanzwe n’ ishyaka FPR na Dr Frank Habineza watanzwe n’ ishyaka DGPR.

Abataragaragaye ku rutonde rw’ agateganyo ni Diane Shimwa Rwigara, Mwenedata Gilbert, Mpayimana Philipe na Barafinda Ssekikubo Fred. Aba uko ari bane bifuza kwiyamamaza nk’ abakandida bigenga.

Kwakira ibyangombwa by’ abifuza kuziyamamariza kuyobora u Rwanda byatangiye tariki 12 Kamena 2017, tariki 27 Kamena NEC ihagarika kwakira kandidatire ariko abatanze ibyangombwa bituzuye bemererwa gukomeza kubitanga bitarenze tariki 6 Nyakanga.

Amakuru agera ku Umuryango atangwa na ba nyir’ ubwite ni uko Diane Rwigara na Barafinda bamaze gutanga ibyombwa byose basabwe ndetse bakaba bafite icyizere cyo kugaragara ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza.

Amatora y’ umukuru w’ u Rwanda ateganyijwe tariki 3 Kanama ku bazatorera mu mahanga na tariki 4 Kanama ku bazatorera mu Rwanda.

Listi y’ itora iriho abagera kuri miliyoni 6 n’ ibihumbi 800. Aya matora azabera kuri site z’ itora zirenga 2500.

Itegeko ry’ itora mu Rwanda riteganya ko uwarushije abandi bakandida amajwi ariwe uba yatowe nta matora y’ ikiciro cya kabiri abaho keretse iyo hari abakandida babiri banganyije amajwi.