Print

Sanchez yatangaje icyatuma aguma muri Arsenal

Yanditwe na: 7 July 2017 Yasuwe: 2063

Umusore Alexis Sanchez yatangaje ko kugira ngo agume mu ikipe ya Arsenal ari uko iyi kipe yamuha umushahara w’ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano yo kuyikinira.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror uyu musore usigaje umwaka umwe ku masezerano ye yavuze ko impamvu imwe yamugumisha muri iyi kipe ndetse akemera kuyisinyira andi masezerano y’imyaka 4 ari ukumuhemba ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru mu gihe Arsenal mu ntangiriro z’iki cyumweru yari yatangaje ko yifuza kumuha ibihumbi 265 by’amapawundi ku cyumweru.

Uyu musore akomeje gushakwa n’amakipe nka Manchester City na Paris Saint Germain gusa umutoza Wenger wa Arsenal yatangaje ko atakora ikosa ryo kugurisha umukinnyi mu ikipe yo mu Bwongereza aho yifuzaga kumugurisha mu ikipe ya Bayern Munich yahise ikuramo akarenge kubera ibyo uyu musore yabasabye.

Uyu Alexis Sanchez yatangaje kandi ko baramutse babyemeye yabasinyira imyaka 4 zihwanye na miliyoni 75 z’amapawundi aho ku mwaka yajya ahembwa asaga miliyoni 19 z’amapawundi.

Nubwo Arsenal idashaka kugurisha uyu musore mu Bwongereza ,Ikipe ya Manchester City yemeye gutanga miliyoni 50 kuri uyu musore amafaranga menshi ku mukinnyi usigaje umwaka umwe ku masezerano ye.