Print

Mwenedata Gilbert nta cyizere giseseye afite cyo kugaragara ku rutonde ntakuka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017 Yasuwe: 1617

Mwenedata Gilbert wari umwe mu bakandida depite bane bigenga bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2013 akaza kubura amajwi abimwemerera, yavuze ko nta kizere afite cy’uko ashobora kugaragara ku rutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kuyobora Igihugu.

Ibi abishingira ku kuba no muri Kamena uyu mwaka yaratanze ibisabwa byose ariko ntasohoke ku rutonde rw’agateganyo. Mu kiganiro na City Radio, uyu mugabo yavuze ko aramutse atisanze ku rutonde rw’abahatanira kuyobora Igihugu yasubira mu buzima busanzwe ndetse ko yakomeza kwibera umuturage usanzwe.

Yabajijwe niba yiteguye kwisanga ku rutonde, Mwenedata ati :”Icyizere ndagifite ariko ntabwo ari cyinshi kuko n’ubushize sinagaragaye ku rutonde kandi nari naratanze ibisabwa byose na Komisiyo y’amatora mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko basabye Komisiyo y’Amatora ko bakicarana bagasabonurirwa neza impamvu imikono ya mbere batanze itemewe ngo ntabwo byakozwe.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko wabaye umukozi wa USAID, yagize ati :Hari ibyo babwira itangazamakuru hakaba hari n’ibyo twe bakwiye kutubwira… Twasabye Komisiyo y’Amatora ko twicarana hamwe tugasuzuma iyo mikono yose ariko ntabwo babikoze.”

Umunyamakuru yamubajije niba barongeye gutanga imikono 600 batazi impamvu y’uko niyambere yanzwe. Ati :”niko byagenze.”

Yungamo ati : “ Ikizere dufitiye NEC nuko ibyo twatanze ifite ubushishozi kandi ko ibyo twatanze izabisuzumana ubushishozi.”

Abajijwe uko aribwakire amakuru ntadasohoka ku rutonde, aho yagize ati :”Uburyo bwo kubwakira akenshi ntabwo umuntu aba abizi neza iyo igihe kitaragera gusa nakomeza umunezero wanjye n’ubuzima bwanjye…Uburyo nabyakira byo ntabwo bumangayikishije.”

Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku itariki ya 04 Kanama 2017, abakandida batatu bigenga barimo Ndagijimana Philippe, Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert.

Charles Munyenza, umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora yatangarije Umuryango ko atazi ubusabe bwa Mwenedata Girlbert ku gusobanurirwa impamvu hari imwe mu mikono batanze yanzwe.