Print

Indirimbo The Ben yakoranye na Sheebah yageze hanze-YUMVE

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017 Yasuwe: 2294

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben usanzwe ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Sheebah Karungi akaba umuhanzi wubashywe mu gihugu cya Uganda.

Mu minsi ishize, The Ben wari umaze iminsi muri Uganda yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko iyi ndirimbo ijya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi yavugaga ko yishimiye gukorana na Sheebah Karungi. Iyi ndirimbo kandi yatumye The Ben ava muri Amerika ajya gutunganya amashusho yayo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ari naho yahuriye na Sheebah Karungi.

Iyi ndirimbo ’Binkolera’ yatunganyijwe na Produced Nessim Pan.Yashyizwe hanze bwa mbere n’inzu itunganyamuzika ya Press One Entertainment isanzwe inakoreramo The Ben.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO:


Comments

munyengabe 7 July 2017

KO NTANDIRIMBO YA THE BEN NUMVISE MWAMBESHYE TU.


kay 7 July 2017

wow iyi ndirimbo ni poa kabsa imeze neza