Mpayimana Philippe niwe mukandida wigenga wenyine wemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda muri bane bari babyifuje.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’ abemerewe kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.
Abakandida bemewe kwiyamamaza ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu ni H.E Paul Kagame uzahagararira ishyaka FPR, Dr Frank Habineza uzahagararira ishyaka DGPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe.
Abatagaragaye ku rutonde ntakunda rwabemewe kwiyamamaza ni Diane Shima Rwigara, Barafinda Ssekikubo Fred na Mwenedata Gilbert. Aba bose icyo bahuriyeho ni uko bifuzaga kuziyamamaza nk’ abakandida bigenga.
Ariko se usibye kwigiza nkana ngo bariyamamaza,babona ufite ububasha bwo guhigika KAGAME byavuzwe ko abanyarwanda benshi bifuje ko itegeko rihinduka ngo akomeze kuyobora ari nde? Ni ayo mafaranga bapfusha ubusa gusa bashaka kwimenyekanisha wenda iyo bayobera mu muziki! Uwayampa nkisubukurira amashuri yanjye yadindiye!
narabivuze ariko abo mwangiye iyo mubemerera iriya mwanya mwarimuwusebeje nkiriya ngarama kirambi yumukobwa ikajya kurupapuro rwitora barafinda akajya kuripapuro... karakumiro kbsa