Print

Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 2 bo muri Mukura VS

Yanditwe na: 7 July 2017 Yasuwe: 2196

Mu kanya gashize nibwo ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 2 b’ikipe ya Mukura VS Habimana Yussuf na Niyonzima Ally, bombi bamaze gusinya amasezerano azatuma bakinira iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha .

Amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko aba basore bamaze gusinyira Rayon Sports ndetse ko izaberekana ku munsi w’ejo ku mukino wa gicuti izakina na Azam FC yo muri Tanzania ndetse biteganyijwe ko ari nabwo izashyikirizwa igikombe cya Shampiona yatwaye.

Aba bakinnyi bombi bahawe miliyoni 13 aho Habimana Youssuf yahawe miliyoni 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda naho Ally Niyonzima yatanzweho miliyoni 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda gusa Rayon Sports yamuhaye miliyoni 5, inishyura Mukura VS miliyoni 2.5 kubera ko yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe iyi kipe ya Mukura VS.

Aba bakinnyi baje biyongera ku musore Rutanga Eric wasinye ku munsi w’ejo avuye mu ikipe ya APR FC.Rayon Sports ikomeje kwiyubaka nyuma yo gutakaza abakinnyi bakomeye nka Nshuti Dominique Savio na Munezero Fiston mu gihe hari abandi bateganya gusohoka barimo Kwizera Pierrot na Manzi Thierry.

Comments

akarikumutima 8 July 2017

Ariko se Mukura v s yabaye akarima kandi m akipe,amakipe ashakaa bakinnyi niho iza gushakira!!ubu se ikazatera imbere gute bayitwara abakinnyi bakomeye buri mwaka,reba umwaka ushize batwaye Muhajiri n a celestin,aba bari abakinnyi bakomeye yagenderagaho,reba abo batwaye ubu,ndabona abafana tuza kuyivaho kuko nta gahunda ifite yo kudushimisha,ariko biranumvikana imvo,prezida na vice prezida ntibahaba,bimitse secretaire akaba numuvugizi wumwana ukirangiza kwiga,ugitunzwe nababyeyi,igitekerezo kizima yatanga nikihe?wumva mukura yagerahe,hamdani wari ushoboye bamukorera kudeta,koko bafana murumva tuzagerahe koko