Print

Tricia yavuze akari ku mutima nyuma yo kwibaruka ubuheta

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 July 2017 Yasuwe: 5979

Niyonshuti Ange Tricia umutambukanyi wa Tom Close yashimye Imana byimazeyo yamubaye hafi muri aya mezi icyenda kugeza yibarutse umwana w’umuhungu akaba ubuheta mu muryango wabo.

Kuva Tricia yashyira hanze amwe mu mafoto yamugaragaza akuriwe ntiyongeye kugira icyo atangaza kugeza yibarutse.Yanditse anashyira ifoto y’umugabo n’umwana we ku rukuta rwa Instagram ashima abaganga bamufashije kugeza abyaye neza.

Yagize ati :” Imana ihabwe Icyubahiro kubw’ Umwana w’ Umuhungu yaduhaye.
Dushimiye Cyane BAHO International Hospital n’Abakozi bayo bose.;Imiryango Yacu Hamwe n’ Incuti zatubaye hafi kugeza n’ubu.Namwe mwese Mwadusengeye mukanatwifuriza Ibyiza.Imigisha myishi.”

Elan ubuheta bwa Tom Close na Ange yatangiye gukoresha urubuga rwa Instagram. Ushobora kumukurina umunsi ku munsi unyunze kuri @Elan-tclose aho ushobora kubona amafoto ye atandukanye.

Tricia yashimye Imana yamuhaye umwana w’umuhungu

Comments

Noel Gasore 8 July 2017

Muraho neza family Tom close,mbifurije imigisha murugo rwanyu.


awustokia. uwanyirigira 7 July 2017

nimwokwe musubireyo ntamahwa.kandi imana ikomeze ibarinde