Print

Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi b’ibihangage bagiye basezererwa mu marushanwa akomeye nyuma yo gukora amakosa(AMAFOTO)

Yanditwe na: 8 July 2017 Yasuwe: 924

Mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki ya 04 Nyakanga 2017 nibwo umusore Peter Sagan uzwi cyane mu gusiganwa ku magare ndetse watwaye shampiyona y’isi umwaka ushize yirukanywe mu irushanwa rya Tour de France nyuma yo gukora amakosa yo gusunika Mark Cavendish bari bahanganiye gutwara aka gace.

Uretse uyu musore hari abandi bakinnyi bakomeye mu mikino itandukanye birukanywe ikitaraganya mu marushanwa akomeye nyuma yo guterana kw’akanama gashinzwe imyitwarire.

Dore bimwe mu bihangange byasezerewe amarushanwa atarangiye kubera gukora amakosa:

1.Mike Tyson

Mike Tyson umwe mu bakinnyi b’iteramakofi wakinaga mu bafite ibiro byinshi "Heavyweight" yasezerewe umukino utarangiye mu ntambara yabaye taliki ya 28 Kamena 1997 intambara yarwanaga na Evander Holyfield yari isubiwemo dore ko iya mbere Tyson yayitsinzwe ntiyemera ibyavuyemo niko guhita asaba gusubiramo umukino witabiriwe na benshi ndetse ushyirwamo akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari byatumye uca agahigo muri iyo myaka.

Uyu mukino wahagaze ku gace ka gatatu ubwo Tyson yarumaga amatwi yombi y’uyu musore maze umusifuzi wari wayoboye uyu mukino Mills Lane yemeza ko uyu musore Tyson atsinzwe.

2.Michael schumacher


Byagorana muri iyi minsi kubona umuntu usiganwa muri Formula 1 umeze nk’uyu mudage Schumacher kuko yasoje iyi mikino atwaye shampiyona 7 zose.Gusa nta byera ngo de kuko uyu mugabo nawe yigeze gukora amakosa akomeye yatumye yamburwa shampiyona yari yegukanye.

Hari muri shampiyona yo mu mwaka wa 1997 ubwo uyu musore yaje kugonga ku bushake umusore bari bahanganye ku rutonde rusange witwa Jacques vileneuve biza kurangira yambuwe igikombe gusa amahirwe yagize ni uko ryari isiganwa rya nyuma naho ubundi yari guhagarikwa amarushanwa menshi.

3.Usain Bolt


Uyu mwami mu gusiganwa metero 100 na 200 w’umunya Jamaika nawe ni umwe mu bagize ibyago bahagarikwa batarangije isiganwa, cyane cyane bitewe no guhaguruka bataratanga uruhushya rwo kugenda aho byamubayeho muri shampiyona y’isi ya 2011 yabereye mu mugi wa Daegu muri Koreya y’amjyepfo ahita asezererwa adakinnye.

4. Denis Shapovalov


Uyu we ni umunya Canada ukina umukino wa Tennis aho ku myaka 18 afite ubu yigeze kwamamara mu bitangazamakuru atari ukubera ubuhanga bwe ahubwo ari ukubera amafuti ye aho ubwo bari mu mikino ya Davis Cup ihuza ibihugu muri Tennis uyu musore kubera gutsindwa yaje gufata agapira ka Tennis agatera umusifuzi Arnaud Gabas wari wasifuye uwo mukino mu maso byatumye umukino uhagarara birangira uyu musore ahanwe.