Print

Kuramba no kubana neza ni bimwe mu byo bakesha amateraniro y’ abahamya ba Yehova

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2017 Yasuwe: 3267

Abitabiriye amakoraniro y’ abahamya ba Yehova arimo kubera mu karere ka Kicukiro mu mujyi baravuga ko aya makoraniro abafitiye akamaro kanini mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo kubana neza n’ abo bashakanye, guhora bishimye no kuramba.

Ni amakoraniro y’ iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga. Yitabirwa n’ abahamya na Yehova bo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo bakabakaba ibihumbi bibiri buri mu munsi.

Matabaro Philippe umusaza w’ imyaka 90 y’ amavuko wari witabiriye amakoraniro yo kuri uyu wa Gatandatu yatangarije Umuryango ko aya materaniro ariyo yamufashije kugeza ku myaka 90 agikomeye.

<img30200|center>
<img30201|center>
Matabaro Philippe

Yagize ati “Aya materaniro aranyubaka, aya materaniro arankomeza, iyo ntayagira mba narapfuye”

Umuvugizi w’ abahamya ba Yehova mu makoraniro yo mu mujyi wa Kigali Nkurikiyinka Valens yatangarije Umuryango ko aya amakoraniro agamije gufasha abantu kubana neza.

<img30198|center>
Nkurikyinka Valens

Yagize ati “Aya makoraniro yateguwe kugira ngo afashe abahamya ba Yehova n’ abatari abahamya ba Yehova kugira ngo babane n’ abandi neza”

Nkurikiyinka yavuze ko amakoraniro y’ uyu mwaka yahawe umutwe umugira uti “Ntucogore” bivuze ko abantu badakwiye gucogora gukora ibyiza.

Uyu muvugizi yavuze ko inyigisho zirimo gutangwa muri iyi minsi itatu zigaruka ku ruhare rwa buri kiciro cy’ abagize umuryango, ni ukuvuga umugabo, umugore n’ abana. Izi nyigisho ngo zishingiye kuri bibiliya kuko bibiliya ifite icyo ivuga kuri buri kiciro.

Yagize ati “Buri wese mu muryango afite umwanya arimo, ni umugore, ni umugabo ni umwana, buri wese iyo amenye umwanya arimo nk’ uko bibiriya ibyigisha amakimbirane yo mu miryango no gutandukana kw’ abashakanye biragabanyuka.”

Umubyeyi witwa Mutoni Deborah, uvuga ko amaze imyaka 29 yitabira aya materaniro yatangarije Umuryango ko aya materaniro yamufashije kubana neza n’ umugabo we binyuze mu nyigisho zitangirwamo.

<img30199|center>
Mutoni Deborah
Ati “Nkanjye byatumye nunga ubumwe n’ umugabo wanjye. Tuhakura inama z’ ukuntu twarera abana bacu neza”

Abahamya ba Yehova bavuga ko gusoma no gusobanukirwa byatuma abantu batiyahura kuko bibiliya itanga inama z’ ihumure.

Ikindi kandi ngo umuhamya wa Yehova aba afite amahirwe yo kubaho igihe kirekire kuko bahora bishimye kandi bagakora siporo igihe bazenguruka mu ngo zitandukanye bajya kubwiriza.

<img30197|center>

<img30196|center>
Izi screen nizo zerekanirwaho utuvidewo
Uyu mwaka hateganyijwe ibiterane 39 bizabera mu bice bitandukanye by’ u Rwanda.

<img30202|center>
Ababyeyi bonsa bubakiwe inzu yo nkonkyerezamo


Comments

ihirwe samuel tresor 2 November 2021

ihirwe samuel tresor is an Information Technology(𝗜𝗧), Marketing&Social Media SpecialistⒸ︎𝙩𝙬𝙞𝙩𝙩𝙚𝙧, 𝗜.𝗚@ihirweofficial murakoze.


ihirwe samuel tresor 6 April 2020

murakoze kudukorera iyi nkuru murabambere kabisa


Chalome 22 October 2017

Kabsa nubwontarabatizwa nkeneye ninjye kubatizwa maze ninjye nkamwiyegurira Yehova imana yatwese nibatizwa ndumva nzamukorere kujyeza ijyihenzapfira peeee!!!koko mukunda urukundo rutagira ukorungana


13 July 2017

Andika Igitekerezo Hano
yewe abamaze kugerwaho nayomafuro nukuri nimukomeze muryoherw
gusa abo atarageraho na mwe muratumiwe kugirango muzaze kwitariki ya 11-13/8/017 mwirebere
ukuntu ubuhanuzi bwomuri Bibiriya busohora buri m,urima Mat 14:24 ukuntu ubu butumwa bugera kubantu bose hakubiyemo na babana nubumuga bwokutumva muhawe ikaze


OLIVIER 13 July 2017

yehova niwe warangije umuryango ninawe uzicyo umuryango wakora ngo ubane neza nkuko abakora ibikoresho bitandukanye bandika agatabo kamabwiriza(catalog) kukuntu icyo gikoresho gikoreshwa neza kugirango kirambe ninako YEHOVA nawe yandikishirishe umuryango catalog yawo BIBILIYA kugirango ubane neza mu byishimo Kandi urame igihe kirekire luka11:28 ikirenze kuribyo byose Abahamya ba YEHOVA ku isi yose ubwabo n’umuryango ndahamya ko abawugize aribo bantu bunze ubumwe kuruta indi miryango yose yashinzwe n’abantu babikesheje bibiliya yesaya 48:17. Mbateye inkunga yo gusura urubuga rwa www.jw.org/rw muzahasanga byinshi munatumire abahamya ba YEHOVA babasure muganire Kuri bibiliya.


J.D 11 July 2017

ni byiza.ni abantu babana neza n’abaturanyi babo,bifuriza abandi amahoro kndi bahorana ibyishimo n’ibyiringiro by’ejo hazaza.twabigiraho byinshi
wagirango bose ni abakire kndi ntacyo bigirira.ni abanyamahoro pe!!!


KUBWIMANA J.DE DIEU 10 July 2017

NUKURI AHA NIHO HARI ISOKO YUKURI UWUMVA WESE NAZE AFATE AMAZI YUBUZIMA KUBUNTU


William 10 July 2017

Ndabashimiye cyane kuba mwaradusuye! Nibyo koko inyigisho twigisha zidufasha kunga ubumwe n’imiryango yacu. Nasaba ko n’abandi bose bifuza kumenya byinshi ku bahamya ba Yehova, basura urubuga rwacu arirwo www.jw.org/rw akamenya byinshi kurushaho. Nongeye gushimira cyane abanyamakuru b’umuryango bigomwe bakadusura.


Obed 10 July 2017

vyukuri harahiriwe abantu Imana yabo ari Yehova.nanje ndakunda ibikorane vyabo.


Obed 10 July 2017

vyukuri harahiriwe abantu Imana yabo ari Yehova.nanje ndakunda ibikorane vyabo.


julia 10 July 2017

Yehova ashimwe twe ni next weeknd muratumiwe


julia 10 July 2017

Yehova ashimwe twe ni next weeknd muratumiwe


isaiah 10 July 2017

nukuri natwe dutegerezanyije amatsiko amafungu umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge azatugezaho 14-16 uku kwezi


Claire Demai 10 July 2017

Yoooo!sha munteye amatsiko sinjye uzabona le 21-23/07/2017 zigera ngo natwe duterane.Yehova aratuzirikana kandi aratugaburira amafunguro akungahaye muri iyi minsi y’imperuka.muratumiwe mwese abataraterana cyane cyane abatari abahamya ngo muzaze twungukirweeee!


mujawimana Alice 9 July 2017

Abahamya ba Yehova bavuga ukuri PE!! Nimuze tubigireho byinshi


peas 9 July 2017

abantu bari mu ntara nabo barahishiwe musure jw.org/rw mubone igihe bazateranira!kwinjira ni Ubuntu kandi nta maturo yakwa!


irumva fabrice 9 July 2017

Andika Igitekerezo Hano
Nukuri ndishima cyane iyo tugeze muri aya mezi.twarariye ibiryo bifite intunga mubiri zihagiije .ndavuga inyigisho zukuri zishingiye kuri BIBILIYA .YEHOVA naYESU baradukunda. ubwo rero twirinde gucogora ahubwo mbere na mbere dushake ubwami bw’imana"MWIBUKE MUKA LOTI".murakoze cyane.


kwizera viateur 9 July 2017

Andika Igitekerezo
tunezezwa nuko ibyo dukora mubibona nukuri nimuze twishimane namwe kuko Yehova ntarobanura kubutoni.


Ngusenge .Maisie 9 July 2017

Yooo! Yehova, izina ryawe ryezwe pe kandi into ushaka bikorwe mu isi nko mu ijuru.
Abahamya turi abantu nkabandi ntidutunganye, ariko inyigisho zihuje n’igihe twigira my materaniro, zidufasha kuba abantu batanduye muby’umuco.
Nina ushaka kumenya byinshi uzabasure kunzu y’ubwami ikwegereye cg usure www.jw.org/rw
Murakoze kdi Yehova dusenga ajye abaha imigisha mwe mufite imitima itaryarya.


Habyarimana Noel 9 July 2017

Nukuri aba bantu turaturanye ariko nukuri mbona babana neza hagati yabo ndetse nabaturanyi babo!!! ahubwo yabaga twese batugeragaho maze bakatwigisha uburyo babana neza natwe tukabasha kugera ikirenge mucyabo!!!


mahoro 9 July 2017

Andika Igitekerezo Hano. merci pour les informations notre créateur que vous bénisse vos efforts!!! nubutaha muzagaruke !nu bwambere dusuwe nu munyamakuru kuva 1996 ni bwo badusuye ,murunva imyaka20 yarshize !!¡!!! kuraje umuryango


obed 9 July 2017

ayo makoraniro ni ingirakamaro cyane kandi ndasaba umuntu wese ko yazayifatanyamo kuko azungukira cyane.
I kigali ku kicukiro hazabera n’ andi ndetse n’ abakoresha izindi ndimi nabo barazirikanywe
sura urubuga jw.org/rw ubone ibindi bisobanuro birambuye.


Nkuranga 9 July 2017

Abantu bose ibaye babaga Abayehova isi yahinduka ubusitani cyangwa paradizo kuko iyo ndebye umugabo numugore babayehova duturanye ukuntubumvikana bintera akanyamuneza , mugihe harabandi mbambona batavugarumwe, ubu nange umugore wange ngerageza kumwumvisha ko nitubona akanya tuzajya gusengera hamwe kunzuyabo yubwami , tukareba ibyo biga bituma babana neza nimiryango yabo , abo bigana, abobakorana, nabandi hose , nubwo hari ibyo nsoma kurubugarwabo www.jw.org/rw .tuzaza twifatire kumazi yubuzima yikigereranyokubuntu pee!!!


Nkuranga 9 July 2017

Abantu bose ibaye babaga Abayehova isi yahinduka ubusitani cyangwa paradizo kuko iyo ndebye umugabo numugore babayehova duturanye ukuntubumvikana bintera akanyamuneza , mugihe harabandi mbambona batavugarumwe, ubu nange umugore wange ngerageza kumwumvisha ko nitubona akanya tuzajya gusengera hamwe kunzuyabo yubwami , tukareba ibyo biga bituma babana neza nimiryango yabo , abo bigana, abobakorana, nabandi hose , nubwo hari ibyo nsoma kurubugarwabo www.jw.org/rw .tuzaza twifatire kumazi yubuzima yikigereranyokubuntu pee!!!


Gato 9 July 2017

Abahamya ba Yehova ni imfura cyane!! Abantu bakwiriye kubamenya neza aho kubagirira urwikekwe! Please visit www.jw.org u’ll have more about them.


Rutindana Abdon 9 July 2017

Turaturanye Abahamya bagira imico myiza


uwimana rebecca 8 July 2017

yehova nayesu bafatanyije numugaragu wizerwa wumunyabwenge barakoze


uwimana rebecca 8 July 2017

yehova nayesu bafatanyije numugaragu wizerwa wumunyabwenge barakoze


Jacky 8 July 2017

Aya materaniro nayingira akamaro cyane,aratwubaka cyane,araduhuza n’abavandimwe bingeri zose.Yehova na Yesu Christo bakoresha umugaragu wizerwa (matayo 24:45)akaduha inyigishijo z’inyuranye ,zitwigisha uko tugomba kwitwara ngo tugirane ubucuti na Yehova;tugahora twishimye.Amateraniro ni sawa gose,nunva ntanarimwe nayasiba kiretse gusa ndwaye kandi naho ndebye.


Jacky 8 July 2017

Aya materaniro nayingira akamaro cyane,aratwubaka cyane,araduhuza n’abavandimwe bingeri zose.Yehova na Yesu Christo bakoresha umugaragu wizerwa (matayo 24:45)akaduha inyigishijo z’inyuranye ,zitwigisha uko tugomba kwitwara ngo tugirane ubucuti na Yehova;tugahora twishimye.Amateraniro ni sawa gose,nunva ntanarimwe nayasiba kiretse gusa ndwaye kandi naho ndebye.


Ntampaka Janvier 8 July 2017

Andika Igitekerezo Hano
Ibyo ni ukuri inyigisho zo muri Biblia abahamya ba Yehova batanga, zifasha imiryango muri rusange, especially zifasha abahamya cyane iyo bazishyize mu bikorwa! mukomereze aho kbsa!


Christophe 8 July 2017

Nkunda cyane inyifisho zab Abayehova. Gusa byumwihariko nkunda ruriya rubuga rwabo, rwansubije ibibazo byinshi nabibazagaho

https://www.jw.org/rw/abahamya-yehova/ibibazo/


Gakwandi 8 July 2017

Nukanda kuriyo link uramenya ibindi biterane biteganyijwe kuba mubice bitandukanye by igihugu.

https://apps.jw.org/YW_SEARCHCONV?selLocation=RWA


Gakwandi 8 July 2017

Nukanda kuriyo link uramenya ibindi biterane biteganyijwe kuba mubice bitandukanye by igihugu.

https://apps.jw.org/YW_SEARCHCONV?selLocation=RWA


Gakwandi 8 July 2017

Nukanda kuriyo link uramenya ibindi biterane biteganyijwe kuba mubice bitandukanye by igihugu.

https://apps.jw.org/YW_SEARCHCONV?selLocation=RWA


Guillaume 8 July 2017

ibi nibyo rwose muri ayo materaniro tuhigira ibintu byinshi byiza bituma duhora twishimye.uko ni ukuri pe.