Print

Wenger yatangaje icyo Manchester City yakora ngo ibone Sanchez

Yanditwe na: 9 July 2017 Yasuwe: 1753

Hashize igihe kinini ibitangazamakuru by’Iburayi byibaza aho umusore Alexis Sanchez azerekeza cyane ko yagaragaje ko atacyifuza kuguma mu ikipe ya Arsenal kubera ko nta bushake igaragaza mu gushaka ibikombe bikomeye nka premier League na Champions League.

Uyu musore yavuzwe ko yifuzwa n’amakipe menshi arimo Bayern Munich,Paris st Germain,Chelsea ,Manchester United na Manchester City cyane ko asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye n’ikipe ya Arsenal.


Nyuma y’aho umutoza Arsene Wenger atangaje ko atifuza kugurisha Sanchez mu makipe yo mu Bwongereza ndetse ko yiteguye kwakira ikipe yose yifuza Sanchez iturutse hanze yabwo ikipe ya Bayern Munich yatangaje ko itagishaka uyu musore kubera ibyo yabasabye aho Manchester City yasigaye ari umukandida umwe rukumbi wifuza uyu musore.

Ku munsi w’ejo nibwo Wenger yatangaje ko yakwemerera Manchester City kugura uyu mukinnyi ari uko ishyize ku meza miliyoni 80 z’amapawundi.

Mu makuru yatangajwe n’ikinyamakuru El Mercurio aravuga ko uyu musore nawe yakibwiye ko yifuza kujya mu ikipe ya Manchester City aho yifuza gukorana na Pep Guardiola bigeze gukorana muri Barcelona.


Comments

ngabo robert 10 July 2017

Nagende kuko abakinyi bumupira beza ntibaravuka!!


rutsindintwarane onesphore 10 July 2017

Bibaye byiza Wenger yaha uyumusore amafrng kuko niyo ashaka ninge nifuzako yamutanga mumakipe yo mubwongereza


rutsindintwarane onesphore 10 July 2017

Bibaye byiza Wenger yaha uyumusore amafrng kuko niyo ashaka ninge nifuzako yamutanga mumakipe yo mubwongereza


Eric catono 9 July 2017

Bamureke agyende kugyendakwe ntibizakanga term


Eric catono 9 July 2017

Bamureke agyende kugyendakwe ntibizakanga term