Print

Umusore w’umunyarwanda wigaga muri Amerika yishwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 July 2017 Yasuwe: 3429

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2017; Umunyarwanda wigaga muri leta ya Nebraska ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ngo uyu musore yahamagawe n’umuntu ku murongo wa Telefone asoka agiye kuyitaba ntiyagaruka.Nyuma nibwo abo mu muryango we baje kumusanga munsi y’ikiraro yishwe.

Nubwo iby’aya makuru bitarasobanuka neza ngo hamenyekane ishuri uyu Munyarwanda yigagamo n’umwirondoro we, abakuriye Diaspora Nyarwanda babwiye IGIHE koko ko hari Umunyarwanda wishwe bizeza ko bazatanga amakuru arambuye .


Comments

rutarama 9 July 2017

kuki se uvuze gutyo?cg urabizi ?


Businge 9 July 2017

Ko bibagiwe kuvuga umunyarwanda wacitse ku icumu rya jenocide yakorewe. ..