Print

Robert Mugabe wa Zimbabwe yasubijwe kwivuriza muri Singapore

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 July 2017 Yasuwe: 1278

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko ubugira gatatu yasubijwe kwivuriza mu gihugu cya Singapore, ngo yavuye mu gihugu bucece.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Mugabe aheruka kwivuriza muri Singapore ndetse icyo gihe byari byavuzwe ko yatoye agatege anakomeza akazi ko kuyobora igihugu.

Icyo gihe kandi, Umuvugizi we George Charamba yabwiye itangazamakuru ko Mugabe yari yagiye kwivuza amaso ari nayo mpamvu akunze kurangwa no gusinzira mu nama, yanavuze ko uzongera kuvuga ko Perezida Mugabe asinzirira mu ruhame azahanwa n’amategeko.

Ibinyamakuru nka The Standard ndetse na New Zimbabwe biravuga ko uyu mukuru w’igihugu yavuye muri Zimbabwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru.Ngo yavuye mu gihugu nta tangazamakuru rimuciye iryera.

Minisitiri w’itangazamakuru muri iki gihugu Chris Mushohwe yabwiye itangazamakuru ko Mugabe ari muri Singapore ariko yirinda gutangaza impamvu y’urugendo.

Mu minsi ishize, Ishyaka rya ZANU-PF ryasubitse amarushanwa yahuzaga urubyiruko bitewe n’uko Mugabe atabonetse. Uyu mugabo ukunze gushimwa n’umugore akanavuga ko umurambo we uzabayobora amaze gukora ingendo zigana imahanga zisaga 10 muri uyu mwaka.

Yagiye ku buyobozi bw’iki gihugu kuva mu 1980.Igihugu cyari cyakoronijwe n’Abongereza.

Mugabe yakoze ingendo zisaga kilometero ibihumbi 321 mu ndege guhera mu mwaka wa 2016.


Comments

kiki 10 July 2017

yapfuye se kashaje ububdi rurikumutinza mubiki