Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel , Benjamin Netanyahu na Perezida w’iki gihugu Reuven Rivlin.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi yatangiye kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ikinyamakuru the Jerusalempost na I24 News biravuga ko Umukuru w’Igihugu azagirana ibiganiro n’aba bayobozi bombi kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aheruka mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yagendereraga ibihugu bitandukanye muri Afurika.