Philip Mulryne yahoze ari umukinyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga yaherewe ubupadiri mu mujyi wa Dublin na Musenyeri Joseph Augustine Di Noia w’ i Roma.
Ni mu gihe mu Ukwakira umwaka ushize wa 2016, uyu mukinnyi yari yahawe ubudiyakoni.
Uyu mupadiri yavukiye mu mugi wa Belfast akina mu makipe arimo iya Irlande y’ amajyaruguru incuro 27, ayitsindira ibitego 3.
Andi makipe uyu mukinnyi yakiniye harimo Norwich City na Leyton Orient.
Yatangiranye n’ikipe ya Manchester United mu 1997, ahereye mu ikipe y’abakiri bato.
Amaze kuva muri Machester United Mulryne yakomereje umwuga we mu ikipe Norwich City muri 1999, aho naho ahagirira ibibazo by’imvune.
Yasezeye ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru nk’umunyamwuga mu 2009, atangira urugendo rwe rwo kwiyegurirra Imana muri seminari ya Saint Malachy muri Belfast.
Nyuma y’impamyabushobozi ya Philosophie yaronse ahereye muri kaminuza ya Queens muri Belfast, yagiye kwiga Theology muri Gregorian University i Roma. Yinjiye mu kigo c’umuryango w’aba Dominikani cya Cork mu 2012.
Uyu niwo bita umuhamagaro pe.Kujya kuba Padiri wabitekereje ugasiga ubundi buzima wari uriho. Imana izagendane nawe mu nzira utangiye ntuzagire intama uzimiza.
Nyagasani amukomereze intambwe ze
Icyo bita umuhamagaro! Nyagasani agukomeze mu rugendo Ntore y’Imana!