Print

Chelsea yamaze kugura myugariro mushyashya (amafoto)

Yanditwe na: 10 July 2017 Yasuwe: 1134

Ikipe ya Chelsea FC yatwaye igikombe giheruka muri shampiyona y’icyiciro cya mberemu Bwongereza, Premier League ku munsi w’ejo taliki ya 09 Nyakanga yatangaje ko yasinyishije myugariro w’Umudage Antonio Rudiger wakiniraga ikipe ya AS Roma mu Butaliyani.


Antonio Rudiger w’imyaka 24 byatangajwe ko yaguzwe miliyoni 31 z’amapandi aho yasinyiye amasezerano y’imyaka 5 iyi kipe iba mu mugi wa London.

Uyu mukinnyi akaba yerekeje muri Chelsea nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu cye cy’u Budage kwegukana igikombe mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup) ubwo batsindaga Chile 1-0 ku mukino wa nyuma igikombe cyabereye mu Burusiya.


Nyuma yo kwerekeza mu iyi kipe Rudiger yagize ati “Birashimishije kwerekeza mu ikipe ikomeye nka Chelsea kuko si buri mukinnyi ubona aya mahirwe.Ntegerezanyije amatsiko guhura n’abakinnyi bagenzi banjye bashya”.


Rudiger azambara nimero 2 yambarwaga na Branislav Ivanovic wavuye muri Chelsea muri Gashyantare uyu mwaka, akerekeza muri Zenit St Petersburg mu Burusiya.


Uyu mukinnyi wafashije AS Roma gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Butaliyani, abaye uwa kabiri uguzwe na Chelsea muri iyi mpeshyi, inyuma ya Willy Caballero, umunyezamu wakiniraga Manchester City waje gusimbura Begovic werekeje mu ikipe ya Bournemouth.