Print

Urban Boys igeze kure umushinga wo gutunganya amashusho y’indirimbo ‘Mama’ -AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 July 2017 Yasuwe: 1102

Abasore bagize itsinda rya Urban Boys, bamaze iminsi bahugiye mu gutunganya no gukora amashusho y’indirimbo ‘Mama’ agomba gushyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Urban Boyz baherukaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Nipe’ bakoranye n’ Umunya Uganda Ykee Benda muri Gicurasi uyu mwaka.Sari, Nizzo na Humble-Jizzo baragaragaza imbaraga mu ifatwa ry’aya mashusho.

Hari hashize amezi abiri, aba baririmbyi nta ndirimbo nshya basohora. ‘Mama’ iri gutungunwa n’ Umugande witwa Sasha Vybz wakoze ‘Mbozi za malwa’ ya Bebe Cool na Sauti Sol.

Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi barakomeza kwibutsa abafana be ko ‘bahishiwe ibintu bishya’.Bavuga ko bari gukora uko bashoboye ngo ijye hanze vuba byihuse.







Comments

KUBWABO 10 July 2017

congs kuri URBAN BOYS MUKOMEZE MUJYE MBERE KBSA,ABANTU DUCURUZA UMUZIKI TUMAZE KURAMBIRWA AKARENGANE TUGIRIRWA NA UNITED PROMOTERS AHO YIFASHISHA PILICE IKAZA ITWARA IBYUMA BY’ABA DJ (SYREET BURNERS) IKAba YIYITIRIRA IBIHANGANO BY’ABAHANZI BYOSE KO ARI BYABO KANDI TUZI NEZA KO HARI IZINDI COMPANY ZIBICURUZA ,LETA NITABARE IREBE AKARENGANE KARI HANZE AHA, I MUHANGA NI BINDI BINDI ,HAREBWA NIBA NTA RUSWA IHABWA BAMWE BAHAGARARIYE LETA (POLICE ,UBUSHINJACYAHA).