Print

Tanzania: Umugabo yahaye mugenzi we ikiraka cyo kumuterera inda none yagiye kugana inkiko

Yanditwe na: Martin Munezero 10 July 2017 Yasuwe: 4891

Umugabo w’imyaka 30 wo muri Tanzania witwa Darius Makambak umupolisi muri Tanzania Police force yishyuye inshuti ye Evans Mastano amafaranga menshi ngo amuterere inda umugore none bagiye kwitabaza inkiko.

Evans Mastano yafashe ikiraka cyo gutera inda umugore w’inshuti ye aho buri kwezi yishyurwaga amafaranga 40,000 mu mashiringi ya Kenya akaba angana na 325 081 ubishyize mu manyarwanda,nyuma y’amezi icumi agerageza byarangiye ananiwe gutera inda wa umugore.

Ibintu byaje kujya irudubi ubwo uyu mugabo byamenyekanye ko nawe atabyara kandi akaba yaremeye kurongora umugore wa bandi kandi nawe afite ikibazo cyo kutabyara.

Nyuma yo kunanirwa ikiraka yatangiye, uwamuhaye ikiraka Makambak yamujyanye mu rukiko kugira ngo Evans yisobanure uburyo yemeye ko yatera inda umugore we akamusambanya amezi icumi adahagarara yarangiza n’ibyo yemeye gukora bikamunanira.


Comments

NTAMBARA 29 May 2018

YO NUKWIHANGANA PEE BAKOMEZE BAGERAGEZE UMWANA BAZAMUBONA.