Print

The Ben yahishuye ko ashobora kuzana na Meddy kubyina intsinzi ya Perezida

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 July 2017 Yasuwe: 2395

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko atahakana cyangwa ngo yemeze ko azazana na Meddy mu Rwanda mu rugendo rw’ibitaramo bitanu bizazenguruka igihugu cyose, ngo ibiganiro biracyakomeje n’abashaka kubazana gutaramira Abanyarwanda.

Mu minsi ishize, inkuru yasakaye mu bitangazamakuru yashimangiraga ko aba basore bombi basanzwe bakorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo.

The Ben ngo ashobora kuza mu Rwanda ari kumwe na Meddy babyina itsinzi

Inkuru yakomeza ivuga ko Meddy azaza mu Rwanda agakora ibitaramo bitanu binyuze mu ntara zigize igihugu.Ngo Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo bitandukanye bizasozwa n’icyo azahuriramo na The Ben umaze iminsi ari I Kampala mu gihugu cya Uganda.

Ngo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura ‘ azakora ibitaramo bitanu mu Rwanda aho bizatangira mu ntangiriro za Nzeri 2017 mu gitaramo kizabera i Kigali akomereze Huye [Mu Ntara y’Amajyepfo], Musanze [Mu Ntara y’Amajyaruguru], Ngoma [Mu Ntara y’Iburasirazuba] na Rubavu [Mu Ntara y’Iburengerazuba].

Mu kiganiro na Isango Star,The Ben wari umaze gukorera igitaramo muri Canada mu mujyi wa Ottawa, yavuze ko nawe aya makuru yo kugaruka mu Rwanda yayumviseho ariko bikiri mu biganiro.

Uyu muhanzi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Binkolera’ yakoranye na Sheebah Karungi yavuze ko ubu atakemeza neza ko azaza mu Rwanda kuko bakiri mu biganiro.

Yagize ati :”Nibyo iyo nkuru nanjye narayumvise nk’uko wayumvise [Yabwiraga Umunyamakuru]…..Aseka cyane ati :”Hari igihe ibintu ugeraho ukabura n’uko ubisobanura gusa iyo ibuntu ntarabishyira kuri Social media [Ku mbuga nkoranyambaga]; uranzi cyane nkunda kuganira n’abantu nkoresheje social media cyane kuko aribwo buryo bworoshye bwo kuvugana n’abantu benshi.”

The Ben yavuze ko iyo atarakoresha imbuga nkoranyambaga ze zose atangaza ibintu biba bikiri mu gateganyo.Yavuze ko hari abantu bari kuganiro kuri iyo ngingo ariko ko atahita abitangaza bitewe n’uko ibiganiro bigikomeje.

Ati :” Rero iyo ntarashyira hanze ikintu biba bikiri mu biganiro. Abanyamakuru n’abahanga bavuga ibintu babona bishobora kuba ariko iyo ntarabishyira hanze bivuze ko hari izindi ngingo tuba turi gukemura kugira ngo ibintu bigende neza gusa ibyo mwumvise birahari; hari amahirwe y’uko byashoboka twaza tugatarama, tukishima ibyiza igihugu cyacu kigezeho, tukishimira ibintu byinshi kandi byiza bigaragarira amaso ya benshi.”

The Ben yavuze ko ibiganiro n’ibisoza azahita abitangariza abafana be.Yavuze ko ari muri Canada mu bitaramo bitandukanye ndetse amashusho y’indirimbo yakoranye na Sheebah ajya hanze mu cyumweru kimwe.

Indi nkuru bifitanye isano:http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/meddy-ategerejwe-mu-rwanda-mu-bitaramo-bitanu-ashobora-no-gukorana-na-the-ben

Sheebah - Binkolera ft The Ben (Official Audio)