Print

Minisitiri Busingye yavuguruje ibivugwa ko mu Rwanda hari ‘Umwuka w’ubwoba’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier, Nsanzimana Ernest 11 July 2017 Yasuwe: 1054

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse anafite Polisi y’Igihugu mu nshingano ze, yamaganiye kure raporo Amnesty International iherutse gusohora ivuga ko kubera amatora ya perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 hari umwuka w’ubwoba mu baturage.

Ku wa Gatanu tariki 07 Nyakanga nibwo raporo y’uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) yasohotse, aho ushinja guverinoma y’u Rwanda ibikorwa byo kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yanyomojwe raporo yashyizwe hanze na Amnesty International, avuga ko ataribyo.

Busingye yatanze urugero rwa Rwanda Day [ Ibirori by’imbonekarimwe bya byabereye mu Mujyi wa Bruxelles ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017]; yagize ati :”Ibihe tuganamo ndabona birangwa n’icyizere gikomeye ntabwo nekereza ko ababonye amafoto yo muri Rwanda Day iherutse kubera mu Bubiligi icyo babonye atari ubwoba mu baturage.

Yungamo ati :”Njye wari uhari icyo nabonye n’ibihe birimo kwishima, kubyina birimo no kunenga.Abavuga ubwoba mu baturage sinzi aho babivana.Nanze kwibanda kuri bariya bandika ‘Ubwoba mu baturage’ kuko biriya bandika sinzi aho babikurua.
Arongera ati :”Ejo bundi nari Shyira, mw’abantu mwe ariya mafoto mwabonye arimo umwuka w’ubwoba? Njye iyo ngenda nta bwoba mbona.

Bavuga ko itangazamakuru rifite intege nke, umunyamakuru umpamagara nkatinda gusubiza akandika message [Ubutumwa bugufi] mpaka saa sita z’Ijoro ngasubiza uwo munyamukuru afite integer nke ?

Si ubwa mbere Amnesty International ishinja u Rwanda kubangamira uburenganzira bwa muntu, u Rwanda narwo rugatera utwati raporo zayo.

Inkuru irambuye mu kanya…………….


Comments

sugira jean 12 July 2017

Ndemeranya na minister kubyo yavuze abanyarwanda ntamwuka wubwoba dufite ntanuwo tubona turi mumahoro turi mukazi kacu kaburi munsi ababivuga nabo bazungu batifuza kubona igihugu cyacu gitera imbere.


gruec 11 July 2017

Ariko nibarize, nonese umuntu agiratya akagira ubwoba kubera ko ari mugihugu runaka? Jyewe simpamya ko mu Rwanda hari ubwoba kurenza USA, France, R.U, Venezuela,.........