Print

Riderman uri mu Bushinwa akihagera yatunguwe cyane n’imbaga nyamwinshi y’abashinwa batangariye umusatsi we(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2017 Yasuwe: 7897

Mu mpera z’iki cyumweru gishize kuwa gatandatu taliki ya 08/07 2017 nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman yataramiye imbaga nyamwinshi mu bushinwa ariko ubwo yageraga muri iki gihugu yatangajwe no kubona ubwinshi bw’abatuye iki gihugu bashyashyana bashaka gukora ku musatsi we wa Dreads.

Riderman werekeje mu gihugu cy’Ubushinwa muri iki cyumweru dusoje gutaramira abahatuye, yahamirije ko yatunguwe no kuva mu modoka agahururirwa n’ibihumbi by’abantu bamusaba ko yabemerera bagakora ku musatsi we.

Ubusanzwe umuhanzi Riderman ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunda guhinduranya cyane inyogosho ariko akenshi akaba akunze kurangwa n’umusatsi uzinze mu buryo bwa Dreads.

Ku murongo wa telephone ngendanwa, Riderman yavuze ko yabonye byinshi mu Bushinwa bitandukanye no mu Rwanda ariko ngo ahanini yatunguwe no kuva mu modoka ibihumbi mu batuye muri iki gihugu baramuhururira bamwe ndetse bakajya bamusaba ko yabemerera bagakora mu musatsi we wa Dreads.

Ati”Umusa ibyo nabonye mu Bushinwa ni byinshi, ariko ahanini natunguwe n’uko abenshi batazi Dreads bishoboka ko Abashinwa batazizi batazitunga.’

Riderman avuga ko ibijyanye n’ihindagurika by’ikirere ntagishya yahabonye cyangwa ngo kimugore.Yataramiye abahatuye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje, yemeza ko mu Bushinwa yakiriwe neza ndetse ari igihugu yishimiye.

Birateganywa ko uyu muhanzi azagaruka mu Rwanda muri iki cyumweru nyuma yo gutaramira no gususurutsa imbaga y’abashinwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu.


Comments

kwuzera 12 July 2017

Ndabyishimiye kbx iyonintavwenzuma ariko ubutaha nibazajyabajya mubifaramo ahanu nkahongaho bajye bavuganira nahibaruruste muri gahunda ya musc.


Nknicholas 11 July 2017

Yataramiye mu wuhe mugi se?
Ko mutabimubajije